RFL
Kigali

Ikiganiro na Fofo Dancer ufite umwihariko mu mwuga w’ububyinnyi abenshi bafata nk’uburaya-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:6/08/2020 22:41
0


Fofo Dancer yabwiye InyaRwanda TV ko afite umwihariko wo gufasha abantu kuruhuka yifashishije imibyinire ishitura no kubyinisha ikibuno mu buryo budasanzwe. Uyu mwuga abenshi bafata nk'akazi gasuzuguritse yavuze ko abakobwa bagenzi be ahanini bawuhuriramo n’akaga gakomeye abasaba kwitwararika.



Fofo Dancer ni umubyinnyi wabigize umwuga wisanganye iyi mpano akiri muto, nyuma mu 2017 akaza kugira igitekerezo cyo gukoresha impano ye mu buryo bubyara amafaranga. Avuga ko yatangiye abyina mu tubari dutandukanye, ariko kuko ababyinaga babaga ari benshi nyuma ngo yaje gutekereza uburyo yagira umwihariko we. Ati "Naruvuze nti 'ese ni uwuhe mwihariko wanjye nshobora kuba nazana kugira ngo bimfashe kwinjiza amafaranga atubutse kurenza ayo ninjizaga'".


Fofo Dencer ufite umwihariko mu mwuga w'ububyinnyi

Akomeza avuga ko yahise agira igitekerezo cyo gushyiraho gahunda yo kujya asanga umuntu aho ari (Private) haba mu rugo n’ahandi, ashyiraho n’uburyo bwo kubyinira abakiriya yifashishije ikoranabuhanga (Video Call) ndetse n’uburyo bwo gushyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’ibyo akora. Ahaniani abishyira kuri Youtube channel ye yitwa Fofo Dancer.

Ngo nta mafaranga asubiza inyuma kuko umwishyura bitewe n’igihe runaka yakubyiniye guhera ku minota itanu. Aka kazi kugeza ubu avuga ko kamutunze ku buryo no muri ibi bihe bya Covid 19,  we abona abakiriya akabasha kwinjiza bitandukanye na bagenzi be ubu batagikora kuko utubari twafunze.

Ati "Biranyinjiriza ntabwo bujya bwira ntafite umukiriya hari igihe mba mfite abantu benshi ku buryo wowe ushobora kumpamagara nkakubwira ko mfite abantu benshi wowe tukazakorana ejo".

Abakiriya benshi abona ngo ni abagabo kandi bamusaba kubabyinira imbyino zishitura, no kubyinisha ikibuno mu buryo budasanzwe. Iyi mibyinire ahanini isa n'aho ikurura abagabo ni nayo mpamvu akenshi abantu bafata aka kazi nk’uburaya. Kuri iyi ngingo nawe yemeje ko rimwe na rimwe abagabo abyinira batwarwa bakamwifuza bikamusaba kubibutsa ko ibyo bitari mu byamuzanye ahubwo yazanywe no kubyina.

Yakomeje avuga ko ababazwa no kuba abantu uyu mwuga bawufata nk’uburaya, gusa anagaragaza ko bifite ishingiro kuko ahanini abawukora usanga baba bafite abana. Yagiriye inama abakobwa bahuje umwuga yo kutiyandarika kuko bashobora kuhakura indarwa z’ibyorezo, inda zitateganyijwe n’ibindi. Kwiyandarika yavuze ko ariyo mpamvu ituma abantu basuzugura ibyo bakora bagafata akazi kabatunze nk’uburaya.

Yavuze ko aka kazi gashobora kuba umwuga mwiza kandi wakiza nyirawo igihe gakozwe neza. Hari ingero za hafi z'ababigize umwuga kandi bakaba babisaruramo agatubutse. Aha umuntu yatanga urugero rw’umunyarwandakazi Sherrie Silver ugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘’This Is America’’ ya Childish Gambino.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA FOFO DANCER


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND