RFL
Kigali

Ababyeyi be bafitanye indirimbo! Derrick yinjiye mu muziki afite intego ikomeye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/08/2020 15:06
0


Irambona Derrick Don Divin yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Urubavu”, atangaza ko afite intego yo gukora umuziki ukamugeza ku rwego mpuzamahanga agahesha ishema u Rwanda.



Derrick usanzwe ufite indirimbo “Nturenge aho” yakoranye na Umutare Gaby, azwi na benshi bamubonye aririmba asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi yatangiye kwigana afite imyaka 10 y’amavuko.

Yasubiyemo nk’indirimbo “Izuba rirenze” ya Vincent Niyigaba, “Inyamibwa y’igikundiro” ya Nkurunziza Francois n’abandi. Ku myaka 12 y’amavuko nibwo yafashe icyemezo cyo gutangira guhanga indirimbo ze, ariko akumva atari ibintu azakora nk’umwuga.

Mu 2012 nibwo yafashe icyemezo cyo gutangira gukora umuziki, asohora indirimbo yise “Population” yakorewe muri studio yitwa Ibisumizi. Ni indirimbo ivuga ku mubano n’isano abantu bafitanye ikabakangurira gukomeza kubana neza no gukundana.

Uyu munsi iyo ayumvise ngo imwibutsa byinshi birimo intangiriro y’urugendo arimo kandi akumva igifite ireme ry’ubuhanzi n’ubwo idakoze ku buryo bugezweho muri iyi minsi.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Derrick yavuze ko impano ye yo kuririmba ayikomora ku babyeyi be basanzwe bafitanye indirimbo.

Se wa Derrick afite indirimbo yitwa “Umuntu ni Ubuntu” yashyizwe kuri Youtube ku wa 09 Nzeri 2017. Se wa Derrick kandi afitanye indirimbo n’umugore we (Nyina wa Derrick witwa Mucumi Jeannette) yitwa “Wikengure”.

Derrick avuga ko gukurira mu biganza by’abanyamuziki byamusunikiye gukora umuziki nubwo akiri muto atumvaga ko azabikora nk’umwuga. Yavuze ko afite intego yo gutambutsa ubutumwa butandukanye afite ku mutima bukagirira akamaro sosiyete biciye mu bihangano bye.

Avuga kandi ko afite intego yo kuzamurika injyana ye mu myaka iri imbere no kuba umuhanzi mpuzamahanga agahesha Igihugu ishema mu ruhando rw’abakomeye. Ubu yasohoye indirimbo nshya yise “Urubavu” ivuga ku rukundo rw’abantu babiri babana nk’umugabo n’umugore.

Igaragaza ibyiyumvo n’amarangamutima y’umugabo inataka ubwiza bw’umugore we. Ni indirimbo yitezeho ko izamugeza ku rundi rwego rwisumbuyeho ku rwo ariho ubu kandi ikamuha abafana batari bake.

Irambona Derrick Don Divin yavukiye mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi ubu atuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Mu mashuri yisumbuye yize Ubugenge, Ubutabire n’Ubumenyamuntu n’aho muri Kaminuza yize Ubwubatsi (Civil Engeneering).

Ubu akora umuziki nk’umwuga kandi atunganya umuziki mu buryo bw’amajwi (Audio Production).  Akora injyana ya RnB na Afro-Zuk kandi azi gucuranga gitari na piano ndetse azi porogoramu nka Logic Pro C na Fl Studio zikoreshwa mu ikorwa ry’indirimbo.

Yaririmbye muri korali zitandukanye zirimo Ineza ya Nyagasani, Chorale Le bon Berge yo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye na Chorale Regina Chaeri yo kuri Cathedral ya Butare.

Derrick umaze gusohora indirimbo ebyiri afite ababyeyi bafitanye indirimbo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "URUBAVU" YA DERRICK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND