Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane abarwayi ba coronavirus bahitanywe n'inkongi y'umuriro yibasiye ibitaro bari barwariyemo
Byibuze abarwayi umunani ba coronavirus ni bo bapfiriye mu nkongi
y’umuriro yibasiye mu gice cyita ku barwayi mu bitaro byo mu mujyi wa Ahmedabad mu Burengerazuba bw'Ubuhinde mu rukerera rwo kuri uyu wa kane.
Byatwaye abashinzwe kuzimya umuriro igice cy'isaha kugira
ngo umuriro ube ushize mu bitaro bya
Shrey i Ahmadabad, nk'uko umuyobozi wa Yusuf Khan abivuga, yavuze ko abarwayi
35 bimuriwe mu bindi bitaro.
Inkongi y'umuriro yatangiye ahagana mu ma saa cyenda za mu
gitondo ku bitaro byo mu gace ka Navrangpura, Iperereza ryatangiye kugirango
hamenyekane icyateye iyi nkongi.
Polisi yabujije abavandimwe b’abahitanywe n’inkongi y’umuriro kwinjira mu
bitaro kubera umujinya mwinshi bari bafite bafite.
Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi yanditse ku
rubuga rwa Twitter ati: "Nababajwe n’inkongi y’umuriro yabereye i
Ahmedabad, Ihumure ku miryango yabuze ababo, Ubuyobozi butange ubufasha bwose bushoboka ku bababaye."
Inkongi y'umuriro ikunze kugaragara mu nyubako zo mu Buhinde
kubera umutekano muke kandi udahagije muri izi nyubako
Src: News Agencies
TANGA IGITECYEREZO