Nyuma y’iminsi micye Konte ya Twitter y’umuhungu w’imfura wa Perezida Trump ihagaritswe amasaha agera kuri 12, magingo aya bwana Donald Trump yahawe ibihano kubera gutangaza amakuru y’ibinyoma avuga ko abana bafite ubudahangarwa bwinshi kuri iki cyorezo.
Muri iyi
minsi benshi bari kubaho mu bwoba abandi bakaba mu byizere bitagize aho
bishingiye bitewe n’ibyo bareba cyangwa basoma ku mbuga nkoranyambaga
zitandukanye. Kuri iyi nshuro umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za
Amerika Donald Trump yakojejwe isoni ubwo yategekwaga gusiba ubutuma bwo
mu buryo bw'amashusho aho yavugaga ko amashuri agomba kongera gufungurwa kubera
abana bafite imibiri ifite ubudahangarwa bwinshi bwo guhangana na covid-19.
Iki kiganiro
bwana Trump yari yakigiranye n’ikinyamakuru Fox news. Facebook yasibye
amashusho Trump yari yashyize kuri paji ye. Twitter nayo ntabwo yazuyaje nyuma
yo kubona ubu butumwa, yahise ifatira konti y’itsinda ryamamaza Trump bwari
buriho kugeza ubwo ribukuyeho kuko bwari buhabanye n’ibyo inzobere mu buzima
zitangaza kuri iki cyorezo.
Ibi bigo by’imbuga nkoranyambaga byose byavuze ko byabukuyeho kubera ko bwari bwuzuyemo ibinyoma bijyanye na covid-19. Ntabwo ari ubwa mbere uyu mugabo afatirwa igihano nk'iki ndetse munsi ishize yigeze kujya imbizi n’ikigo cya Twitter ibintu byanatumye atecyereza kuba yashyiraho itegeko rigenga imbuga nkoranyambaga. Icyakora byaje kurangira igitecyerezo cye giteshejwe agaciro n’inteko nshingamategeko y'Amerika kuko ngo cyari gishingiye ku byiyumviro bye.
Ese Donald Trump yavugaga iki
muri ubu butumwa?
Muri aya mashusho Trump yavugaga ko abana bafite ubudahangarwa bwihariye kuri Coronavirus. Bwana Andy Stone umuvugizi wa Facebook yagize ati ”Aya mashusho arimo ubutumwa buvuga ko
hari itsinda ry’abantu rifite ubudahangarwa kuri Coronavirus, bikaba
binyuranyije n'amahame ya Facebook yo kurwanya amakuru y’ibinyoma kuri iki
cyorezo”.
Ku ruhande rwa Twitter batangaje ko itsinda ryamamaza Trump ryishe amabwiriza yayo yo kwirinda ibihuha kuri Coronavirus rikaba ryari ryemerewe kugira ikindi ritangaza kuri iyo konti ari uko ryabanje gukuraho ibyo ryatangaje byatumye rihanwa. Nyuma y'uko Twitter yari imaze kugwatira konti ya Trump, umuntu wajyaga kuri iyi konti agashaka kureba iyi videwo bamubwiraga ko ubutumwa ari gushaka butari kuboneka.
Ntabwo ari
ubwa mbere Twitter yibasiye Perezida Trump kubera gutangaza ibihuha, ariko ku ruhande rwa Facebook
ni ubwa mbere ifashe icyemezo cyo guhagarika ubutumwa bwe bwerekeranye n’amakuru
ya covid-19, gusa mu busanzwe Facebook ni kenshi yagiye imufatira imyanzuro
kubera ibyo agenda anyuza kuri peji ye.
Nyuma y'uko
Ubuyobozi bwa Twitter bufatiriye konti Perezida Trump akoresha mu kwiyamamaza, babasabaga gukuraho
videwo baje no guhita bayikuraho byihuse, ndetse ibikorwa byabo birakomeza bisanzwe.
Muri
Nyakanga 2020 ni bwo konti y’umuhungu wa Perezida Trump nayo yahagaritswe igihe kingana
n'amasaha 12 kubera gushyiraho igihuha gifite aho gihuriye n'ibyo se yari yatangaje
ku muti wa hydroxychloroquine ko ushobora kuba uvura covid-19.
Src: cnbc.com
TANGA IGITECYEREZO