RFL
Kigali

APR FC: Rujugiro yatangaje ikipe y'abakinnyi 11 y'ibihe byose mu mboni ze, ibihe atazibagirwa anavuga kuri Rayon Sports

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/08/2020 9:53
0


Munyaneza Jacques uzwi nka Rujugiro ni izina ryubatse amateka mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze yarwo kubera gufana APR FC yakuze yikundira bidasanzwe ku buryo n’iyo umubajije igihe yatangiye kwiyumvamo ikipe y’ingabo z’igihugu agusubiza adafite imbebya ati: ”Nkiri mu nda ya mama”.



Urubuga rwa APR FC dukesha iyi nkuru rwaganiriye na Rujugiro mu mwanya wahariye urubuga rw’abafana rumubaza ibibazo binyuranye, nawe ntiyabica ku ruhande abisubiza byose. Aha ni ho yatangarije ko yatangiye gufana APR FC akiri mu nda ya nyina. Uyu mugabo uheretse gutangariza INYARWANDA ko yuriye indege bwa mbere mu mateka ye abikesha gufana APR FC, yabajijwe uko abayeho muri ibi bihe bya Covid-19 anatangaza ikipe y'abakinnyi 11 y'ibihe byose mu mboni ze.

Uretse izina rya Rujugiro ni ayahe mazina wiswe n’ababyeyi ?

Munyaneza Jacques

Izina Rujugiro ryaba ryaraturutse he ?

”Bitewe n’ubuzima naciyemo nkirangiza amashuri abanza mu mwaka wa 2010, navuye mu ishuri nshaka amafaranga yo kumfasha, kugura Vuvuzela, kwisiga amarangi nabikoraga ncuruza ikarito harimo bombo n’utundi tuntu twinshi, nakundaga kuba ndi kuri cyicaro cy’ishuri ry’umupira Ferwafa, umunsi umwe habaye umukino yatsinzemo APR FC ibitego 2-0.”

”Kubera ibyishimo abakinnyi b’ishuri ry’umupira w’amaguru rya Ferwafa banteye bombo nacuruzaga zose nazitereye hejuru barazisama baririra, kubera ko icyo gihe inyubako yari igezweho yari iy’umukire Rujugiro bahise banyita Rujugiro banyitiranya n’uwo muherwe izina rimfata gutyo kugeza n’uyu munsi biba ngombwa ko nanjye ndyakira. Ubu ndi Rujugiro.”

Watangiye gufana APR FC mu wuhe mwaka ?

Ntabwo nakubwira ko nkibuka natangiye gufana APR FC nkiri mu nda ya mama, banjyanaga kuri stade nkiri umwana muto ku myaka 6 gusa sinibuka uko byanjemo kuko namenye ubwenge nisanga mfana APR.

Ni iki cyatumye ukomeza gufana APR FC ntucike intege ?


Rujugiro ati: ”APR FC ni umuryango, ni ikipe nziza ni ikipe ikina umukino mwiza, itanga ibyishimo kandi ifite amateka menshi, ikindi igira umukino mwiza kuko mu batoza bose maze kubona muri iyi kipe bagiye bayiha umukino mwiza, n’iyo twabaga twatsinzwe ariko twabaga twakinnye neza. Sinigeze nicuza.

Ni uwuhe mukinnyi wakubereye inshuti magara mu myaka yose ubayeho ufana APR FC ?

”Abakinnyi ba APR FC iyo bayikinamo tuba turi inshuti cyane ariko sinzibagirwa Rusheshangoga Michel, twari inshuti magara birenze ubushuti, twabanye imyaka ibiri mu nzu azi ngo naraye neza, nariye, biba ngombwa ko n’iwabo bashaka kunshyira mu muryango n’ubwo nyuma bitakunze , yanangiriye inama nyinshi z’ubuzima n’aka kanya nkigenderaho.”

Ibihe utazibagirwa byagusimishije kurusha ibindi muri APR FC ?

”Nashimishijwe n’umukino APR FC yatsinzemo Zamalek 4-1 hano i Kigali niwo nshyira ku mwanya wa mbere n’ubwo nari nkiri muto cyane ariko hari umukino na none ntazibagirwa twatsinzemo Rayon Sports bitego 2-0 umwaka ushize wa shampiyona, twayitsinze tuyirusha cyane, tuyitsindisha abana b’abanyarwanda;

Nta mvange n’imwe y’umunyamahanga irimo, umukino mwiza, nta mufana wa Rayon Sports wigeze yitakana umusifuzi cyangwa ngo yibwe ahubwo buri wese yatashye avuga ati ndemeye ndarushijwe, uriya mukino wanatugaruriye abafana benshi cyane kuko hari abari baravuye kuri APR FC kureba umupira kubera guhindura politiki y’abanyarwanda bo barifuzga abanyamahanga.”

Muri ibi bihe bya covid ubayeho ute?


”Iki ni igihe kigoye, cyo kwihangana ni igihe cyo gusenga ntabwo ari indwara y’abanyarwanda gusa ni icyorezo cyashegeshe isi yose urumva nanjye cyangizeho ingaruka, nabaga nibereye ku mipira ari ho nkura amaronko ubu ubuzima bwarahagaze. Ni ukubyuka ngakora imyitozo ngororamubiri nkaganira n’umuryango ariko tugomba gukurikiza ingamba za Leta tugatsinda iki cyorezo vuba tugasubira ku kibuga.”

Ubona ute ikiragano gisha cya APR FC yahindutse ku kigero cya 80% guhera umwaka ushize ?

”Aho iyi APR FC itandukaniye n’izabanje, izabanje zari zishingiye ku mazina y’ibyamamare, ukumva twazanye umugande, Kenya, Zambia, Cote d’Ivoire ndetse na Brazil tukazana abakinnyi kubera amazina gusa bamwe tutazi n’ubushobozi bwabo gusa iy’ubungubu ni iy’abana b’abanyarwanda bafite amaraso ashyushye bagishaka kwigaragaza ndetse no gukora amateka;

Bagiye bakura bareba ba Karekezi, Jimmy Gatete, Didier Bizimana na ba Haruna Niyonzima, na bo barashaka gutera ikirenge mu cyabo. Iyi kipe ifite abakinnyi bafite ikinyabupfura mu kibuga no hanze yacyo, bitanga ukabona ko umukinnyi yatanze ibyo afite byose kugira ngo izina rye rizamuke abone ikipe hanze ndetse n’ikipe y’igihugu ubu tuyiha umubare munini w’abo yifashisha kandi bari ku rwego rwiza.”

”Ubuyobozi bubaha ibyo bifuza byose nabo rero basigara bafitiye ideni abanyarwanda muri rusange. Twizeye ko iyi APR FC igiye kuduhesha ishema ndetse amakipe yo hanze azahangayikira hano i Kigali.”

Ni iki witeze kuri APR FC mu mikino nyafurika umwaka utaha ?

Icya mbere ni uko kubona ko ikipe yacu imeze neza ntibigusaba ko ubanza kubaririza, ubona ko APR FC ari umuryango hanze y’ikibuga ndetse no mu kibuga irabitwereka, umukino bakina wagira ngo ni impanga, batekereza bimwe, bakora bimwe kandi ku gihe kuva inyuma kugera igitego kinjiye. Njye niteze ko tugiye gukora amateka atarigeze akorwa n’indi kipe yose ya hano mu Rwanda ndetse no mu karere.

Ngaho tubwire ikipe y’abakinnyi 11 y’ibihe byose wiboneye n’amaso guhera igihe watangiriye gufana APR FC?

1.Ndanda 2.Omborenga 3.Mafisango 4.Mbuyu 5.A.Sadou 6.Migi 7.Haruna Niyonzima 8.Karekezi 9.Gatete 10. A.Rasou 11. V.Nyirenda

Umutoza: Mohammed Adil Erradi


Ikipe ya Rujugiro y'ibihe byose

Rujugiro avuga ko yatangiye gufana APR FC ataravuka

REBA IKIGANIRO RUJUGIRO YAGIRANYE NA INYARWANDA TV MU BIHE BISHIZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND