RFL
Kigali

Poland: Ngarukiye, Ingangare na Miss Uwase Tina bazataramana n’Abanyarwanda bizihiza umunsi w’Umuganura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/08/2020 9:18
0


Umuhanzi Ngarukiye Daniel, itsinda Ingangare ndetse na Miss Uwase Clémentine [Tina] batumiwe gutaramana n’Abanyarwanda mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi w’Umuganura kizabera mu Mujyi wa Poznan muri Poland.



Hasigaye iminsi ibiri ngo Abanyarwanda bizihize Umuganura 2020, aho insanganyamatsiko yawo igira iti “Umuganura, isôoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira.”

Bitewe n’ingamba zashyizweho zigamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ibirori byo kwizihiza umuganura muri uyu mwaka bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse bibere mu muryango.

Imiryango yifashije isabwa kuganuza imiryango itishoboye muri iki gihe.

Abanyarwanda baba muri Poland bazizihiza umunsi w’umuganura, babifashijwemo n’abashyitsi b’imena barimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Solaya Hakuziyaremye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard na Kalisa Rugano.

Ibi birori bizasusurutswa na Daniel Ngarukiye, Ingangare, Miss wambitswe ikamba ry’igisonga cya mbere cya Miss Elite 2020, Dj Lexx, Dj Frankos, Dj T-Maxx bibere ahitwa Ul.Zwierzyniecka 3 Poznan Conference Center guhera saa yine za mu gitondo.

Lionel Sentore ubarizwa mu Ingangare, yabwiye INYARWANDA, ko bamaze iminsi mu myiteguro yo gususurutsa Abanyarwanda mu birori byo kwizihiza Umuganura.

Yavuze ko abazitabira ibi birori bazabumvisha zimwe mu ndirimbo nshya bari bamaze igihe bakora batabonye uko bazisohora bitewe n’ibihe bya Covid-19.

Ati “Bazumva indirimbo nshya abandi batarumva kubera tumaze igihe dukora ariko Coronavirus ikatubera ibamba Imana iyiturinde n’impamo ku munsi w’umuganura itazabidobya.”

Mu kiganiro na INYARWANDA, Miss Tina yavuze ko mu birori byo kwizihiza Umuganura muri Poland azagaragaza ikamba aherutse kwegukana ndetse anavuge umushinga we azakorera mu Rwanda.

Uyu mukobwa yavuze ko ari kunoza neza umushinga we wo gukora ‘pads’ zifashishwa n’abakobwa mu gihe cy’imihango.

Avuga ko azajya azikora mu birere by’insina kandi ko ari kwifashisha amafaranga yakuye mu bihembo yegukanye ndetse n’abaterankunga biyemeje kumushyigikira.

Yavuze ko ashobora gufungura uruganda cyangwa se akajya akorera mu nyubako yamufasha gushyira neza mu ngiro umushinga.

Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku Ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya kenda (9), hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndori (1510-1543).

Nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge, abantu bakomeje kwizihiza Umuganura mu miryango ariko ubuyobozi bwariho ntibwashyiramo imbaraga ngo Umuganura uhabwe agaciro ukwiye. Umuganura wongeye kwizihizwa ku rwego rw’Igihugu mu mwaka wa 2011.


Umukirigitananga Daniel Ngarukiye azasusurutsa ibirori byo kwizihiza umunsi w'umuganura muri Poland

Itsinda Ingangare ryateguje kuririmba indirimbo nshya mu kwizihiza umuganura


Miss Uwase Tina azavuga umuvugo yakubiyemo umushinga azakorera mu Rwanda

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UMWARI W'I RWANDA" YA DANIEL NGARUKIYE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND