Umunsi umwe uba ugizwe n’amasaha 24, ukagirwa n’iminota 1440, wabibara mu masegonda ugasanga ko uba ugizwe n’angana na 86400. Muri iki gihe kigize umunsi haba habaye ibintu byinshi ndetse ibyinshi biratangaje.
Ikinyamakuru Elite
readers mu nkuru yacyo ’26 Amazing Things That Happen All Around the World in
One Day’ gitangaza ko mu munsi umwe:
-Impinja 365.000 ziba zimaze kuvuka.
-Imodoka 142.000 zigurwa mu munsi umwe.
Iki kinyamakuru gitangaza ko uramutse uzitondekanyije zishobora gukora umurongo
ureshya na km 512.
- Mu masaha 24 abantu byibuze
miliyoni 18 baba bazihiza umunsi w’isabukuru y’amavuko wabo.
- Mu Bushinwa, Toni 510 z’umuceri
ziba zimaze gusarurwa.
- Amagi agera kuri 190,000 niyo aba
atewe n’inkoko zo ku isi hose.
- Abantu ku isi yose bifashisha
ubwiherero inshuro miliyari 232, amazi bakoresha muri ubu bwiherero, angana na
50% by’ayo abatuye isi bakenera biyuhagira.
- Umuntu umwe byibuze ngo akoresha
iminota 20 mu bwiherero (toilet).
- Ibiti 67.000 nibyo biba bimaze
gutemwa, muri byo 46.000 bikorwamo ‘envelopes’ zo gupfunyikamo zikozwe mu
mpapuro naho 21.000 byo bigakorwamo impapuro zo mu bwiherero.
- Buri muntu ku isi byibuze ku
mpuzandengo aseka inshuro 15 mu masaha 24.
- Umutima w’umuntu utera byibuze
inshuro 104.000, zishobora kwiyongera cyangwa se zikagabanuka.
- Ku isi, ku mpuzandengo buri muntu
aba akoreye amadorali ya Amerika 16. Tuyavunje tugendeye aho agaciro k’ifaranga
ry’u Rwanda rigeze ni 13,328 FRW. Gusa umuherwekazi Oprah Winfrey wenyine aba
akoreye £650,000 (564,200,000 FRW) mu munsi umwe.
- Buri muntu ku isi nibura agenda
intambwe 8,000 ku mpuzandengo.
- Mu Bwongereza honyine haba havutse
imbeba 93,000.
- Mu masaha 24, ku isi haba hamaze
gukubita inkuba zigera kuri 18,000, habaye imitingito 7,200.
- Ku mpuzandengo, umuntu umwe
yiyuhagira nibura iminota 12.
Mu mibare yatangajwe
n’ikinyamakuru Daily Mail igaragaza ishusho y’ibiba bimaze kubera ku isi, mu
nkuru yahaye umutwe ugira uti’ What a difference a day makes: Fascinating facts
about what happens in 24 hours’, yatangaje ko:
- Mu masaha 24 amapaki y’itabi miliyari 15 aba ariyo aba
amaze kugurishwa ku isi yose naho abantu 2,880 bagapfa bazize kanseri y’ibihaha
ahanini iterwa no kunywa itabi.
- Nibura ku mpuzandengo abantu
basomana inshuro 3, bagahanahana bagiteri 30,000.
- Mu masaha 24, amaraso yawe
atembera ‘miles ‘168,000,000 ni ukuvuga kilometero zingana na 270,369,792.
- Miliyoni 200 nibo bantu bakora
imibonano mpuzabitsina muri aya masaha 24 agize umunsi.
- Triyoni 50 z’utunyangingo
tw’umubiri nitwo tuba tumaze gupfa, umubiri ugahita udusimbuza
- Niba wakekaga ko n’iburayi batiba
telefone waba wibeshye cyane kuko mu masaha 24, telefone 5,500 arizo ziba zimaze
kwibwa gusa mu gihugu cy’Ubwongereza. Imodoka zaho ziba zimaze kumenwa n’abajura
bashaka kwiba ziba ari 5,760.
- Imbuga (Websites) zo kuri internet 17,250 ni zo ziba zimaze kwinjirwamo na ba
rushimusi (hackers).
- Ku mpuzandengo byibuze umuntu
avuga amagambo 48,000 ku munsi ariko abagore bo ngo bamara nibura iminota 298
baganira utuntu n’utundi na bagenzi babo.
- Kibonumwe miliyoni 20 nizo ziba
zigaragaye mu kirere.
Kuri
internet uri gukoresha usoma iyi nkuru ho biba byifashe gute?
Ikinyamakuru Ad Wee k
gitangaza ko byibuze muri 2013 hari miliyari 2.5 ku isi hose bakoreshaga
internet. Icyo gihe bari 1/3 cy’abantu bose bari batuye ku isi. Ubu iyi mibare
yamaze kwikuba ishuro nyinshi mu myaka 4 ishize.
Mu nkuru y’ikinyamakuru
Gwava igira iti ‘How Much Data is Created on the Internet Each Day?’ ya tariki
8 Nzeli 2016, bakoresheje imibare, basobanuye ibiba bikozwe mu gihe cy’umunsi
umwe ku isi yose kuri internet:
- Mu munsi umwe, tweets miliyoni 500 nizo ziba zicishijwe ku
rubuga rwa Twitter naho ubutumwa bugera kuri miliyoni 40 akaba aribwo
buhererekanywa(Tweets shared each day).
- Ibintu bifite igihe kingana
n’amasaha miliyoni 4 nibyo biba bishyizwe ku rubuga rwa Youtube(4 Million Hours
of content uploaded to Youtube).
- Miliyari 3,6 nizo ‘Likes’ ziba
zikozwe mu munsi umwe ku mafoto acishwa ku rubuga rwa Instagram.
- Miliyari 4,3 nibwo butumwa
bunyuzwa kuri Facebook buri munsi naho miliyari 5,75 nizo ‘Likes’ zishyirwa ku
butumwa buri kuri Facebook.
- Kuri google, ku munsi abantu
bashakiraho ibintu binyuranye inshuro miliyari 6.
Nubwo ubona imbuga nkoranyambaga ari zimwe muzikorerwaho ibintu byinshi, wenda akaba ari nazo waboneyeho iyi nkuru, ntukeke ko ‘email’ nayo itagikoreshwa cyane.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya The Radacati Group, bwagaragaje ko muri
2015, ‘emails’ miliyari 205 arizo zoherezwaga mu munsi umwe. Iki kigo
cyagaragaje ko muri 2019 iyi mibare izaba yarazamutseho 20%, bikagera kuri
‘emails’ miliyari 246 zizajya zoherezwa umunsi umwe.
Iyi ni ishusho ya bike mu
biba bimaze gukorwa mu munsi umwe ku isi hose. Ubonye ko mu masaha 24 gusa haba
hakozwe kandi hakaba ibintu byinshi. Ni ikihe kintu wowe cyagutangaje kurusha
ibindi?
Src: .elitereaders.com
TANGA IGITECYEREZO