RFL
Kigali

Rubavu: Niyobuhungiro wiyise 'Imbwa' yahishuye aho yakomoye impano afite yo gukora Maji anahanura urubyiruko

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:5/08/2020 11:53
0


Emmanuel Niyobuhungiro ni umusore utuye mu karere ka Rubavu aho asanzwe akorera ibintu bifatwa nk’ibidanzwe ndetse bamwe bakabyitiranya n’amashitani bamushinja kuba yaratanze igitambo ikuzimu. Mu kiganiro yahaye INYARWANDA yahishuye aho impano ye yo gukora Maji yakomotse, asaba urubyiruko rugenzi rwe gukora cyane no kutagaya akazi.



Uyu musore ukunze kwiyita ‘Imbwa’ bigatangaza benshi, twamusuye aho asanzwe akorera imyitozo we n’ikipe ye bakorana muri Future Vision Agence. Abazi neza uyu musore bamuzi ku izina rya ‘Imbwa’, iyo muganira bisanzwe cyangwa muhuye ibiganiro bye usanga byose biri guhura n’imbwa ndetse akabihuza n’ibyo asanzwe akora byose bigatera abantu urujijo.

Mu buryo bwo gushaka gusobanukirwa neza iby’uyu musore twamusuye aho atuye mu karere ka Rubavu, mu Murenge wa Gisenyi, atubwira imvo n’imvano y’ibyo akora, aho yabikuye, uwabimwigishije anasubiza abamushinja gukoresha amarozi no gutanga ibitambo ikuzimu kugira ngo abone imbaraga zimufasha gukora Maji. Uyu musore kandi yavuze ko kuba yiyita Imbwa bitamuteye ikibazo na cyane ko ngo ari itungo akunda cyane ikindi ngo umuntu ni we wimenya.


Mu kiganiro na Emmanule Niyobuhungiro (Imbwa) yatangiye atubwira aho yakomoye ubuhanga n’ubushobozi akoresha iyo ari gukora Maji avuga ko urubyiruko rw’ubu rufite ibibazo bikomeye mu gihe rugitekereza ko kugira ngo ukore ibintu runaka bisaba imbaraga z’umwijima. Yagaragaje ko umusatsi we umaze imyaka itanu (5) nawo uri mu bimufasha gukoresha impano yemeje ko imubeshejeho. Yagize ati:

“Njyewe mfite umuntu nita Master wanjye, ni mukuru wanjye ni we nkomoraho ibi byose kuko we azi byinshi kundusha. Njye rero ntabwo navuga ko hari ikindi natanze kugira ngo mbimenye ahubwo abavuga ko natanze igitambo ikuzimu nababwira ko bibeshya cyane. 

Gukora ibintu ukunda kandi wiyumvamo ni cyo gisubizo cyo gutera imbere kandi igitambo cyo naragitanze kandi ntabwo wamenya udatanze igitambo. Natanze igihe cyanjye ubwo najyaga kubyiga natanze umwanya nigomwa ibindi byishimo, urubyiruko ndaruha inama yo kureka gutekereza gake no gufata ibintu babona nk’ibidashoboka ngo batekereze ko bidashoboka koko, nibagerageze batsindwe ariko bakoze.

Iyo ndi gukora ibi bintu ubundi nkoresha akenshi umusatsi wanjye. Uyu musatsi wanjye umaze imyaka itanu ku mutwe wanjye sinjya nywukuraho kuko nywufata nk’isuka yanjye, ikindi mbona kuwukuraho byagorana kandi ku bwanjye ntekereza ko bidashoboka mu gihe nkikora ibi bintu bintunze kugeza ubu”.


Uyu musore ukorera muri Future Vision Agence yavuze ko amaze kwiteza imbere cyane abikuye mu bitaramo itsinda ryabo ryitabira hanze y’u Rwanda ndetse anasaba undi wese waba ushaka gutamba igihe cye nk’igitambo kugira ngo abone ejo hazaza heza ko yabagana nawe akiga. Niyobuhungiro uzwi ku kazina ka ‘Imbwa’ ni we utoza abandi akorana nabo mu gihe nawe yigishwa na mukuru we uba hanze y’u Rwanda.

Ubwo twamusuraga yakoze maji zitandukanye zirimo gusiba ibyanditse mu gitabo atagikozeho, gushushanya mu gitabo mu buryo budasanzwe ndetse agashyiramo n’amabara, guhindura ikarita akayita irindi zina ndetse no gufata icupa ryuzuye amazi akayimurira mu kirahuri wajya kureba ugasanga nta kintu kirimo.

AMAFOTO YA EMMANUEL NIYONKURU MU MIKINO YITABIRIYE HANZE Y'U RWANDA HAMWE N'ITSINDA FUTURE VISION AGENCE


Emmanuel Niyobuhungiro ari kuva muri Mikino hanze y'u Rwanda    






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND