RFL
Kigali

Naason Solist yakoze indirimbo ihimbaza Imana yakomoye ku buhamya bwa Yanga wakiriye agakiza-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/08/2020 10:31
0


Naason Solist yasohoye indirimbo nshya ihimbaza Imana yakomoye ku buhamya bwa Nkusi Thomas [Yanga] wamamaye mu gusobanura filime wavuze uko yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza we nyuma yo kumukorera ibitangaza.



Iyi ndirimbo yitwa “Garukira Uwiteka” yasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Kanama 2020, ifite iminota 04 n’amasegonda 26’ yayikoranye n’umuntu utazwi (Unknown). 

Ku wa 20 Gicurasi 2020, Yanga wagize izina rinini mu basobanura filime mu Rwanda yabwiye Isimbi TV, urugendo rwo gukizwa nyuma y’uko Imana imugiriye ubuntu ikamukiza uburwayi bwahitanye benshi.

Yavuze ukuntu Imana yamusimbukije urupfu ubwo yari arwaye kanseri iri ku kigero cya nyuma agomba kubagwa bakamukuramo igifu-Imana ikaza kumwiyereka agakira.

Ni ikiganiro cyarebwa n’umubare munini ahanini bitewe n’inzira y’inzitane uyu mugabo wubatse yanyuzemo, yaratangiye no gutakaza icyizere cy’ubuzima.

Avuga ko yivurije mu bitaro bikomeye byo mu Rwanda no mu mahanga hose avugwa n’abaganga bakomeye rimwe na rimwe bakamubwira ko bishobora kuzarangira nabi.

Muri iki kiganiro, avuga ko yashyize imbere isengesho Imana iza kumwiyereka ayishikamo atangira kwamamaza ingoma y’Imana kuva icyo gihe.

Iki kiganiro cyatanzweho ibitekerezo birenga 2700, amashusho yacyo mato ahererekanwa na benshi banyuzwe n’uburyo Yanga yeruye akavuga aho Imana yamukuye kure.

Ibi ni nabyo byatumye umuhanzi Naason Solist akora indirimbo yise “Garukira Imana” ishingiye ku buhamya bwe, aho akangurira buri wese kugarukira Imana kugira ngo agire amahoro mu mutima.

Hari aho aririmba ati “Yitwa Rukundo, nyirimpuhwe nyinshi. Imbabazi ze, zihoraho iteka ryose! Garukira uwiteka ubone amahoro.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Naason Solist yavuze ko yanditse iyi ndirimbo yifashishije ubuhamya bwa Yanga abwire abantu ko buri kimwe cyose bafite ari Imana igitanga.

Yavuze ko nawe impano ye yo kuririmba ayicyesha Imana kandi ko ayishimira kuba ari kuyikoresha mu ndirimbo zisanzwe n’indirimbo ziyihimba.

Ati “Yanga ndamukunda kandi nzi ibikorwa bye. Hari ukuntu ubusitari budushuka umuntu akikomanga ku gatuza ariko si ko biri. Ahubwo uba ukwiye guca bugufi ukumva ko Imana ariyo ifata umwanya wa mbere.”

Akomeza ati “Narebye ubuhamya bwa Yanga bunkora ku mutima. Numva kandi mbona ko ntaho Imana itakura umuntu. Nsabye buri wese kugarukira Imana kuko ariyo itanga buri kimwe.”

Naason avuga ko uyu muhanzi utazwi bakoranye indirimbo atifuje ko amenyekana, amusaba ko atazamuga ko yashakaga gukora umurimo w’Imana binyuze muri iyi ndirimbo.

Amajwi (Audio) yakozwe na Producer Bruce wakoze indirimbo za benshi mu baramyi bakomeye barimo Gentil Misigaro, James&Daniella, Israel Mbonyi n’abandi.

Illustration (Cartoon) y’iyi ndirimbo yakozwe na Kwizera Paisible wanakoze iya Danny Vumbi yakoranye na Bruce Melodie yitwa “Umugozi”.

Junior Giti [Ubanza ibumoso] yabaye hafi Mukuru we Yanga [Uri iburyo] mu gihe cy'uburwayi bwe kugeza akize akakira agakiza byeruye

Umuhanzi Naason yakoranye indirimbo "Garukira Uwiteka" n'umuntu utazwi


Naason yavuze ko ntawe ukwiye kwishyira hejuru ahubwo ko icyubahiro ari icy'Imana

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "GARUKIRA UWITEKA" NAASON SOLIST YAKORANYE N'UMUNTU UTAZWI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND