RFL
Kigali

Umuhanzi Maidee uba muri Amerika yasohoye indirimbo ya kabiri yise “Amahitamo”-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/08/2020 10:11
0


Umuhanzi Maidee Celestin ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasohoye amashusho y’indirimbo ya kabiri yise “Amahitamo” ishingiye ku nkuru y’ibyabaye ku nshuti ye.



Maidee uri gufashwa n’umuraperi Shizzo banateganya gukorana indirimbo asanzwe afite indirimbo yise “Ni wowe” imaze umwaka umwe isohotse ku rubuga rwa Youtube.

Amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya yise “Amahitamo” afite iminota 02 n’amasegonda 39’.

Ni indirimbo ivuga ku mukobwa wagowe no guhitamo hagati y’abahungu babiri bazirinyi kandi bose bamukunda.

Ishingiye ku nkuru mpamo, ari nayo mpamvu Maidee yayanditse kugira ngo agire inama n’abandi bakobwa bajye bamenya guhitamo uwo bakunda.

Maidee abarizwa muri Indiana mu Mujyi wa Indianapolis aho amaze imyaka umunani.

Ni umusore ukiri muto wavukiye mu Burengerazuba w’u Rwanda mu Mutara ari naho umuryango we uvuka.

Avuka mu bana batandatu akaba ari umwana wa kane. Yabonye izuba ku wa 09 Werurwe 1996, agejeje imyaka 24 y’amavuko.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Maidee yavuze ko afite intego yo gukuza impano ye kuko gukora umuziki ari ibintu akora akunze.

Uyu musore ukora injyana ya Afrozouke, avuga ko afite gahunda yo gusohora ‘EP’ y’indirimbo eshanu mu minsi iri imbere.

Avuga ko yatangiye umuziki akiri muto afite imyaka 12 ubwo yaririmbaga muri Korali yo muri Kiliziya Gatolika biturutse ku kuba ari ho umuryango we wasengeraga n’abakuru be baririmba muri korari.

Avuga ko akiri muto yakunda umuziki awumva kuri Radio, gusa akumva muri we atazajya muri studio ngo akore indirimbo.

Agejeje imyaka 16 y’amavuko we n’inshuti zasengeraga mu rusengero rwa Pantekote bahuje imbaraga batangira kuririmba muri korali aza no kuba umucuranzi wa gitari.

Yinjiye muri studio bwa mbere mu 2015 ari nabwo yakoze indirimbo ya mbere.

Amajwi (Audio) y'indirimbo ye "Amahitamo" yakozwe na Producer Iyzo n'aho amashusho (Video) yatunganyijwe na Bugoyiwood.

Umuhanzi Maidee ubarizwa muri Amerika yasohoye indirimbo ya kabiri yise "Amahitamo"


Umuhanzi Maidee ari gufashwa n'umuraperi Shizzo banateganya gukora indirimbo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "AMAHITAMO" Y'UMUHANZI MAIDEE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND