RFL
Kigali

Intare nyafurika Hubert na Kalisa zafashijwe gupfa nyuma y’igihe zirembye

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:3/08/2020 16:53
0


Izi ntare Hubert (ingabo) na Kalisa (ingore) zabaga mu nzu y'inyamaswa mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Zari inshuti kuva kera ariko ntabwo zagize umugisha wo kubyarana.



Iyi ntare Hubert mu mibereho yayo yari yarabyaye ibibwana 10 ahandi ariko ntiyigeze ibyarana na Karisa n’ubwo zari zimaranye igihe zibana mu bucuti bukomeye. Ku wa Kane w’ icyumweru gishize ni bwo izi ntare zishwe kuko zari zirwaye kandi zinashaje nk'uko byemezwa na Denise Verret, Umuyobozi wa zoo ya Los Angles.

Yagize ati "Hubert na Kalisa zari zizwi cyane muri zoo ya Los Angeles. Ari abakora muri zoo n'abashyitsi bazisuraga bose bakorwaga ku mutima n’ubushuti bw’izi nyamaswa”

Yakomeje avuga ko uburyo izi nyamaswa zarembye byerekana ko abakozi ba zoo n'abavuzi b'inyamaswa bitwaye neza mu nshingano zabo. Ati “Hubert na Kalisa zifite byinshi zizibukirwaho”.

Hubert, yavutse tariki ya 7 Gashyantare 1999, naho Kalisa y’ingore, ivuka tariki 26 Ukuboza 1998. Zari zimaze imyaka 6 muri zoo yo muri Los Angeles.

Icyizere cyo kubaho ku ntare nyafurika ni imyaka 17 nk'uko byemezwa n'ubuyobozi bwa zoo ya Los Angeles mu gihe izi zo zari zimaze kugera mu myaka 21.

Intare nyafurika zisigaye ku Isi ziri hagati y’ibihumbi 23 na 39 kandi zikomeje kugabanuka bitewe n'ubushimusi bw'inyamaswa, amakimbirane hagati yazo n'abantu, no kuba hari abakoresha ibice by'imibiri yazo mu migenzo gakondo.

Src: CNN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND