RFL
Kigali

Perezida Trump yasabye Microsoft ko mu minsi 45 yaba iguze TikTok

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:3/08/2020 9:29
0


Nyuma y’ uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yumvikanye avuga ko ashaka guhagarika TikTok muri Amerika, ubu yasabye ikigo Microsoft Corp, ko cyakuzuza amasezerano yo kugura TikTok mu gihe cy’ iminsi 45.



Inzego z’ubuyobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zivuga ko TikTok iteje ikibazo mu gihugu, bitewe n’amakuru ku muntu iba ifite. Ku wa Gatanu w’icyumweru dusoje Perezida Trump yavuze ko ateganya guhagarika uru rubuga. Trump wifuzaga kuba yahagarika TikTok, yari yahakanye icyifuzo cya Microsoft Corp cyo kuba yagura uru rubuga.

Nyuma y’ibiganiro hagati y’Umuyobozi wa Microsoft Corp, Satya Nadella, yagiranye na Trump, ejo hashize, ku cyumweru, batangaje ko bakomeje ibiganiro byo kureba uko iki kigo cyagura TikTok na ba nyirayo ByteDance, ndetse ko bagomba kuba bamaze kugera ku masezerano tariki 15 Nzeri, uyu mwaka.

Ibi biganiro bigomba kuba hagati ya ByteDance na Microsoft, bizaba bihagarariwe n’urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rufite ububasha bwo kuba rwahagarika amasezerano ayo ariyo yose.

Ibi bibaye nyuma y’uko umubano hagati y’Amerika n’ u Bushinwa urushijeho kuzamba. Mu kinyamakuru cya Leta y’u Bushinwa, China Daily, uyu munsi cyanditse kivuga ko ikigo ByteDance cyabirenganiyemo, ko ndetse Washington itaranagaragaza ibimenyetso byemeza ko TikTok iteje ikibazo ku mutekano w’Igihugu (Amerika).

Microsoft yo yatangaje ko mu kugura TikTok, izafata ibikorwa byayo biri muri Amerika, Canada, Australia na New Zealand. Yongeraho ko amakuru y’ibanga y’Abanya-Amerika bakoresha uru rubuga azaguma muri Amerika.

Microsoft Corp yari isanganywe urubuga rwa LinkedIn, ubu nayo ishobora kuba igiye kwinjira mu ruhando rw’ ibigo bifite imbuga nkoranyambaga, bisanzwe birimo ikizwi cyane cya Facebook. 

Ntabwo biramenyekana ayo Microsoft ishobora kugura TikTok, gusa ByteDance mu cyumweru cyashize yagaragaje ko TikTok ifite agaciro kari hejuru ya Miliyali 50$, gusa bitewe n’uko ishobora guhagarikwa, igiciro cyagabanuka.

Src: Aljazeera & Reuters 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND