RFL
Kigali

Dore ibintu 5 umuntu uzi kubana n’abandi neza akora

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:2/08/2020 0:58
1


Ese wigeze utekereza niba ushobora kubana n’abandi neza? Ese kuki abantu bamwe bashobora kubana neza n’abandi mu gihe abandi usanga byarabananiye burundu? Muri iyi nkuru turaguha igisubizo tunakwereke icyo wakora ngo ubanire neza baganzi bawe.



N'ubwo kugira ubuhanga bwo kubana n’abandi bigoye kubibara, ariko byagiye bigaragazwa ko hari uburyo bwo kubyiga no kubigeraho nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa Merrell na Gimpel mu 1998. Nusanga hari ibikugora muri ibi wizere ko ushobora gukomeza kurwana nabyo ukaba wagera ku kigero kiza cyo kubana n’abandi neza.

1.      GUTEGA AMATWI

Ese iyo urimo kuganira n’undi muntu, uba umuteze amatwi koko cyangwa uba uri gutekereza ibyo wajya gusubiza ? Ese we ubona aba akumva ? Hari ubumenyi bukomeye bwagufasha kubana neza n’abandi bantu bwiswe ‘Gutega amatwi’ bugaragariza neza umuntu muri kuganira ko umwitayeho bikamuha imbaraga. Iyo watije umuntu amatwi burya utuma avuga neza yishimye, akoresha ibimenyetso, bikamwereka ko akunzwe ndetse yahawe agaciro.

2.      KUMVA IMVUGO Y’AMARENGA

Ese wigeze utekereza ko ikiganiro cy’abantu begeranye kiba cyiza kurusha ikiganiro cy’abantu bakoresheje telefoni ngendanwa? Nibyo ni byiza, kubera ko bigufasha kumva neza icyo mugenzi wawe ashaka kukubwira. Ibi bituruka ku kuba iyo muganira muri kumwe mugerageza no gukoresha imvugo z’amarenga mukoresha ibimenyetso.

3.      KUBAZA IKIBAZO NEZA

Ikintu kigaragariza umuntu muri kuvugana cyangwa abantu muganira mu buzima busanzwe ko ubitayeho cyangwa wumvise neza ibyo bavuze ni uko ugerageza kubaza ibibazo kandi ukabaza ibibazo bijyanye n’ibyo mwaganiraga udatandukiriye. Mu gihe rero ukunda kuvuga cyane cyangwa urangwa no kudatega mugenzi wawe amatwi mu gihe muganira, usanga urimo kubaza ibibazo bitajyanye kandi bitumvikana.

4.      KUGERAGEZA KUGABANYA IKIGANIRO

Abahanga mu mibanire bagaragaje ko kugabanya ikiganiro ugirana n’undi muntu bigufasha kuko bituma utavuga amagambo menshi ushyiramo n’atajyanye.

5.      GUSHISHIKARIRA IKIGANIRO

Ese wigeze uganira n’umuntu ukabona ntabwo akwitayeho na gato ? Birababaza! Niba rero ushaka kuba inshuti n’abantu muganira, iga gukomeza gushishikarira ibiganiro mugirana. Twizeye ko mwishimiye ibi bintu bizabafasha kubana neza n’abandi binyuze mu biganiro mugirana buri munsi.

Source : Psych2go.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYIRUTAVYOSE Benjamin1 year ago
    Jew mbona ko kubana nabantu wobaganiriza muga ukavuga amajambo wayunguruye kandi aharuye





Inyarwanda BACKGROUND