RFL
Kigali

Africa Haguruka ya 21 igiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/07/2020 18:15
0


Kubera icyorezo cya Coronavirus, Africa Haguruka yo ku nshuro ya 21 igiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga nk'uko bitangazwa na Apostle Dr Paul Gitwaza Umuyobozi wa Zion Temple ku Isi. Africa Haguruka y'uyu mwaka izaba tariki 9-16 Kanama 2020.



Intumwa Paul Gitwaza ari nawe watangije iki gikorwa cya Africa Haguruka Urabagirane yagize ati “Ikiturashaje ishinga cya mbere ni ubuzima n’umutekano by’abantu. Ni yo mpamvu twahisemo ko kuri iyi nshuro Africa Haguruka yaba hifashishijwe ikoranabuhanga abantu ntibahure bisanzwe. Apotre Gitwaza akomeza agira ati:

Ariko nanone ntabwo Corona virusi igomba gutuma tuguma mu bwoba igatuma duhagarika ibikorwa byose tukibagirwa gukomeza gusingira ibyo Imana yaturemeye. Tuzakoresha uburyo bwose buhari yaba uburyo busanzwe ubw’ikoranabuhanga nka murandasi, radio na televiziyo dukomeze gahunda yacu yo gukurikira indangagaciro z’Imana tugahindura Africa. Ubukana bwose iki cyorezo cyaba gifite, ubwoba ntabwo ari bwo bufite ijambo rya nyuma ku buzima bwacu, ni Imana yonyine. Turasabwa ikintu kimwe gusa: kwemera kuyoborwa n’Imana (Yesaya 48:17).

Iki giterane cyateguwe na Authentic Word Ministries ku bufatanye na Zion Temple Celebration Center, gisanzwe gifite intero igira iti “Africa Haguruka urabagirane”, insaganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Africa yoborwa n’Imana”, Yesaya 48:17.

Iki giterane cyatumiwemo abantu batandukanye baba abo mu Rwanda n’abaturutse ku migabane itandukanye nka Rev. Dr. Philip Igbinijesu, umuyobozi wa Word Assembly, itorero ryo muri Nigeria rifite amashami atandukanye ku isi; Dr. Shandon Hart, umushakshatsi mu kigo Corning Incorporated gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr. Ben Leong, umwarimu muri kaminuza nkuru y’igihugu ya Singapore (NUS), akaba n’umuyobozi mukuru w’ibijyanye n’ubushakashatsi n’ikorabuhanga muri Minisiteri y’uburezi muri Singapore;

Dumi Lopang, umukristo w’impuguke mu by’itangazamakuru muri Bostwana akaba anafite ibigo by’itangazamakuru; Apostle Victor Mokgotlhoa umuyobozi mukuru w’itorero Praise Tabernacle rifite icyicaro gikuru i Johannesburg, Africa y’Epfo; Pastor Zerubbabel Mengistu, umuyobozi mukuru wa Beza International, Ethiopia; Rev. Mohamed Sanogo umuyobozi mukuru w’itorero Vases d’honneur muri Cote d’ivoire, Apostle Alain Caron umuyobozi mukuru w’itorero Le Chemin Apostolic Centre muri Canada, n’abandi.

Authentic Word Ministries iri muri gahunda yo kwimuka iva mu buryo bwa gakondo ijya mu ikoranabuhanga mu rwego rwo guha abantu bose ku isi amahirwe yo gukurikira iki giterane kidasanzwe. Apostle Gitwaza asanga “Guhindura Africa atari inshingano z’abanyapolitike, abacuruzi n’abarezi gusa ahubwo ari n’inshingano z’itorero guteza imbere uyu mugabane.

Iki giterane 'Afrika Haguruka' kizatangirwamo ibiganiro byibanda ku iterambere ry’umugabane wa Africa bizajya bitangira saa kumi n'imwe z'umugoroba kugeza saa moya z'umugoroba (5pm kugera 7pm), naho igiterane cy’ububyutse kibe kuva saa moya n'igice z'umugoroba kugeza saa tatu n'igice z'umugoroba (7h30pm kugera 9h30 pm). Kizajya kinyura ku maradio na TV bitandukanye by’umwihariko Radio na TV Authentic ndetse no ku ikoranabuhanga nka Youtube.

Uretse gahunda ya Africa Haguruka urabagirane, Authentic Word Ministries ifite n’ibindi bikorwa by’iterambere nk’ivuriro “Bethsaida”, ishuri “Authentic International Academy”, na Radio na Televiziyo Authentic. Buri mwaka bakora igiterane gikomeye cyitwa Afrika Haguruka, akaba ari ku nshuro ya 21 kigiye kuba. 


Afrika Haguruka yo muri uyu mwaka izaba hifashishijwe ikoranabuhanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND