RFL
Kigali

Kenneth Petty yasabye umucamanza ko bamukomorera akazaba ari kumwe n’umugore we Nick Minaj ubwo azaba yibaruka imfura yabo

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:31/07/2020 9:35
0


Umugabo w’umuraperikazi Nick Minaj, Kenneth Petty ubu uri hanze ariko akaba afungishijwe ijisho yamaze gutanga ubusabe mu bucamanza asaba ko yazakomorerwa akazaba ari kumwe n’umugore we mu gihe azaba yibaruka imfura yabo.



Mu minsi ishize ni bwo umuraperikazi Nick Minaj yatangaje ko yitegura kwibaruka imfura ye, nyuma y’amafoto atandukanye yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Aho bamwe baba bifuza kuba bari kumwe n’abakunzi babo mu byishimo byo kunguka umwana by'akarusho imfura yabo, Nick Minaj we bitewe n’ikirego umugabo we akurikiranweho bishoboka ko umugabo we ashobora kutemererwa kuba bari kumwe kuri uyu munsi w’ibyishimo wabo bombi.

Nicki

Nick Minaj aritegura kwibaruka imfura ye

Nk'uko ikinyamakuru TMZ cyabitangaje, Kenneth yamaze gutanga inyandiko ku mucamanza asaba ko zimwe mu ngingo ziri mu ifungurwa rwe zahindurwa maze akazemererwa kuba ari kumwe n’umugore we ubwo azaba yibaruka imfura yabo.

Ubu busabe uyu mugabo yabutanze nyuma y’uko yabonye ashobora kuzabangamirwa n’amasaha yagenewe yo kuba ari hanze (Curfew hours) nk'uko biri mu mabwiriza yahawe. Ibindi uyu mugabo yasabye harimo ko yakomorerwa gutemberana n’umugore we mu ngendo zitandukanye nk’umufasha mu bikorwa bye bya muzika.

Nick and Kenneth

Uyu mugabo yakurikiranweho ibyaha bitandukanye muri New York mu myaka myinshi ishize, aha twavuga nko mu mwaka 1995 yari akurikiranweho icyaha cyo gufata ku ngufu. Mu mwaka 2006 yashinjwaga icyaha cy’ubwicanyi nyuma y'iraswa ry’uwitwa Lamont Robinson mu 2002 ryamuviriyemo urupfu. Nyuma y'aho gato yaje gufungurwa ku mbabazi zahawe abagororwa kuva mu 2013 kugeza 2018 ariko afungishwa ijisho, ibi byabaye nyuma y’uko amaze imyaka igera kuri 7 yose muri gereza.

Muri Gicurasi uyu mwaka nabwo yaje kongera gutabwa muri yombi mu mujyi wa Los Angeles aho yari akurikiranweho icyaha cyo kutiyandikisha mu buyobozi nk’umuntu ufungishijwe ijisho nyuma y’uko yimutse muri New York akaza gutura muri California. Kenneth yaje gufungurwa nyuma y’uko atanze ingwate igera ku madorali ibihumbi ijana ($100,000).

Kenneth na Nick Minaj urukundo rwabo rwamenyekanye mu 2018, ariko bo bavuga ko bamenyanye kuva mu buto bwabo. Mu Ukwakira umwaka ushize ni bwo aba bombi basezeranye kubana akaramata, amakuru y’uko basezeranye kubana yamenyekanye nyuma y’uko Nick Minaj abitangarije abakunzi be ku rukuta rwe rwa Instagram.

Src: Complex  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND