RFL
Kigali

Nyampinga bivugwa ko agiye kurushinga na Diamond yisobanuye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/07/2020 15:16
0


Umukobwa witwa Jihan Dimack yatangaje ko atari mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz ahubwo ko ari inshuti zisanzwe.



Muri iyi minsi ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Tanzania, biri kwandika ko Diamond yamaze kubona umukunzi mushya yasimbuje umunyamideli Tanasha Donna. 

Izina rigaruka muri izi nkuru ni Jihan Dimack usanzwe ari umunyamideli akaba yaranaserukiye Tanzania mu marushanwa ya Miss Universe.

Mu kiganiro na SnS, Jihan yavuze ko atari mu rukundo na Diamond nk’uko biri kuvugwa, ahubwo ko ari inshuti zisanzwe nk’abandi bose.  

Uyu mukobwa yavuze ko Diamond ari umuntu bahuriye mu ruganda rumwe rw’imyidagaduro, yubaha ibikorwa bye no kwicisha bugufi kumuranga.

Jihan asobanura ko Diamond ari umuntu mwiza, uzi gukora yakwifuriza buri wese kwigiraho, ariko ngo ntibari mu rukundo nk’uko benshi babitekereza.

Akomeza avuga ko nawe yatanguwe n’ibyavuzwe ko ari mu rukundo na Diamond, ndetse ngo hari benshi bamuhamagaye bo mu Burusiya n’ahandi bamubaza iby’ubukwe bwe n’umuyobozi wa Wasafi.

Yagize ati “Birasekeje! Natangiye kwakira telefoni z’abantu bo mu Burusiya bambaza bati ‘Jihan twumvise ko ugiye gukora ubukwe n’umwe mu bahanzi bakomeye’. Abantu bose bari kubivuga ariko sibyo.”

Uyu mukobwa yavuze acyeka ko abavuga ibi bashingira ku kuba ahurira na Diamond mu birori, kuba azwi n’ibindi.

Agashimangira ko ari ubushuti busanzwe afitanye na Diamond kandi ko amugomba icyubahiro.

Uyu mukobwa ntiyerura niba yiteguye gukundana na Diamond, gusa ngo akunda kubaho ubuzima bw’umwihariko ari nayo mpamvu byamugora gukundana n’umuntu uzwi.

Mu minsi ishize, nyina wa Diamond yashyize kuri konti ya Instagram, uyu mukobwa mu buryo acyeza ubwiza bwe.

Jihan yavuze ko akimara kubona iyi foto yatunguwe anatekereza ko konti iriho yaba atari yo. Yavuze ko yishimiye cyane kandi ashimira nyina wa Diamond wacyeje ubwiza bwe.


Umunyamideli Jihan Dimack bivugwa ko agiye kurushinga na Diamond yabihakanye

Jihan yahagarariye Tanzania mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Universe

Diamond ntacyo aratangaza ku bivugwa ko agiye kurushinga na Nyampinga yasimbuje Tanasha





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND