RFL
Kigali

Bruce Melodie yasinye amasezerano ya miliyoni 50 Frw yo kwamamaza ikinyobwa cyo muri Poland

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/07/2020 20:23
0


Umuhanzi Itihawacu Bruce uzwi kandi nka Bruce Melodie yasinye amasezerano ya miliyoni 50 Frw yo kwamamaza mu gihe cy’umwaka umwe ikinyobwa cya ‘Brok’ cyo muri Poland.



Aya masezerano yashyizweho umukono ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2020, aho Bruce Melodie yagizwe ‘Ambasaderi’ w’iki kinyobwa mu Rwanda.  

Emmanuel uhagarariye ikinyobwa cya ‘Brok’ mu Rwanda, yavuze ko bahisemo gukorana n’umuhanzi Bruce Melodie bitewe “n’uko afite ibikorwa byivugira.”

Yavuze ko iki kinyobwa cyari gisanzwe kiri ku isoko ariko ko bifuje kukimenyekanisha birushijeho binyuze mu kwifashisha umuhanzi ukunzwe nka Bruce Melodie.

Uyu muyobozi avuga ko batekereza no gukorana n’abandi bahanzi mu rwego rwo kwiyegereza abakunzi b’iki kinyobwa.

Umunyamideli Shadia Mbabazi wiyise Shaddyboo yari kumwe n’umuhanzi Bruce Melodie ubwo yasinyaga aya masezerano.

Emmanuel yavuze ko Shaddy Boo we azagaragara mu mashusho y’indirimbo Bruce Melodie azakora avuga ku kinyobwa cya ‘Brok’.

Shaddyboo yavuze ko kuba yamamaza inzoga kandi ari umusiramu, ntacyo bihungabanya kuri we ngo n’iyo asohotse anywa ‘shampagne’ nta nywa amazi.

Iki kinyobwa gifite ‘Alcohol’ ya 5%. Ku isoko iyi nzoga izaba ihagaze hagati ya 1000 Frw na 1500 Frw bitewe n’aho izaba igurirwa.

Kuva mu mwaka ushize Bruce Melodie yasinye amasezerano n’ibigo bikomeye mu Rwanda byamubengutse bitewe n’ibikorwa byivugira afite muri iki gihe.

Bruce Melodie yavuze ko atewe ishema no gukora na 'Brok' kandi ko mu gihe cy'umwaka umwe azatanga umusaruro yifuzwaho

Umuhanzi Bruce Melodie yasinye amasezerano ya miliyoni 50 Frw yo kwamamaza ikinyobwa cya 'Brok'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND