RFL
Kigali

USA: Arashinjwa kwiba agera kuri Miliyari 4 Frw mu kigega gifasha imishinga yagizweho ingaruka na Covid-19 akigurira Lamborghini

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:29/07/2020 13:51
0


Umugabo witwa David Hines uvuka muri leta ya Florida arashinjwa kwiba asaga miliyoni $3.9 ni ukuvuga asaga hafi miliyari 4 mu mafaranga y’u Rwanda mu kigega gifasha imishinga yagizweho ingaruka na Covid-19 akigurira imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini.



David T Hines uvuka muri Miami, muri leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arashinjwa kwiba agera kuri miliyoni $3.9 mu kigega cyo muri  Leta Zunze Ubumwe za Amerika,  Paychech Protection Program (PPP) gifasha imishinga yagizweho ingaruka na Covid-19 no gufasha bamwe mu bafite imishinga itandukanye kubasha kwishyura abakozi babo.

David Hines

David Hines arashinjwa kwiba asaga Miliyoni $3.9

Ubuyobozi bwo muri Florida kuru uyu wa mbere bwatangaje ko, uyu mugabo ashinjwa kwiba asaga miliyoni $3.9 mu kigega Paychech Protection Program akigurira imodoka ya Lamborghini ifite agaciro kagera ku $318,000 ni ukuvuga asaga miliyoni 304.4 Frw.

Nk'uko byatangajwe n'urwego rushizwe ubutabera muri leta zunze ubumwe za Amerika (US Department of Justice) bavuga ko uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cyo gukora inyandiko zitujuje ibisabwa mu rwego rwo gusaba inguzanyo muri banki, uburiganya mu kubona inguzanyo muri banki (Bank Fraud) no kubona amafaranga mu buryo budakurikije amategeko.

Uyu mugabo w'imyaka 29 y'amavuko arashinjwa kandi icyaha cyo gutanga ubusabe mu kubona inguzanyo muri iki kigega mu mazina ya kampani zitandukanye. Abakora iperereza kuri uyu mugabo bavuga ko mu mpapuro yatanze mu rwego rwo kubona aya mafaranga, yabeshye umubare w'abakozi muri izi kampani za baringa yavugaga ko abereye umuyobozi, ndetse bakomeza bavuga ko yabeshye n'umubare w'amafaranga cyangwa umushahara abakozi muri izi kampani bahembwa.

Muri rusange, Hines amafaranga yasabaga nk'iguzanyo yageraga kuri miliyoni $13.5 gusa nyuma yaje guhabwa miliyoni $3.9. Nyuma yo guhabwa aya mafaranga yahise ajya kuyishimishamo, ajya kugura ibintu bitandukanye bihenze cyane.

Mu minsi micye amaze kubona aya mafaranga yahise aguramo imodoka yo mu bwoko bwa "Lamborghini Huracan" ku $318,00. Iyi modoka mu kuyigura yayandikishije mu mazina ye bwite ndetse no mu mazina y'imwe muri kampani ze.

Uretse iyi modoka ihenze cyane yaguze, uyu mugabo yaguze n'ibindi bintu bitandukanye bihenze cyane harimo nk'imikufi n'imyenda. Andi mafaranga nayo yayakoresheje ku mbuga zitandukanye zikoreshwa mu kurambagizanya (Dating Websites) andi ayakoresha muri hoteli zihenze cyane ziri ahazwi nka Miami Beach muri Florida.

Hines yatawe muri yombi kuwa gatanu w'icyumweru gishize, aho mbere y'uko atabwa muri yombi hari hatanzwe igihembo kingana na $100,000 ku muntu wese uzatanga amakuru y'ahantu yaba aherereye. Uyu mugabo yagejejwe bwa mbere imbere y'urukiko kuwa Mbere w'iki cyumweru.

Src: The Independent   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND