RFL
Kigali

Drake yakuyeho umuhigo wari ufitwe na Madonna wari umaze imyaka 12 kuri Billboard Hot 100

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:28/07/2020 16:52
0


Umuraperi w’umunyakanada yavanyeho umuhigo wa Madonna wo kugira indirimbo nyinshi zakunzwe cyane mu mateka ya Billboard Hot 100, rumwe mu mbuga zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikora urutonde rwa zimwe mu ndirimbo zikunzwe cyane ku isi.



Muri iki cyumweru turimo ni bwo Drake yakuyeyo uyu muhigo wari ufitwe n'umuhanzikazi Madonna wo kugira indirimbo nyinshi zakunzwe cyane mu mateka ya Billboard Hot 100.

Ibi uyu mugabo yabigezeho muri iki cyumweru nyuma y’uko indirimbo ebyiri arizo Popstar na Greece yafatanyize na Dj Khaled, zije  ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe kuri Billboard Hot 100. Izi ndirimbo uko ari ebyiri zahise zuzuza umubare w'indirimbo 40 z'uyu muraperi zageze kuri uru rutonde.

Izi ndirimbo ebyiri arizo “Popstar” na “Greece” uyu muraperi aririmbamo zikijya kuri uru rutonde zahereye ku mwanya wa 3 n’umwanya wa 8 kuri Billboard Hot 100. Mu rutonde rwatangajwe na Nielsen Music/MRC Data rwagaragaje kandi ko izi ndirimbo zaje ku mwanya wa 3 n’umwanya 4 mu ndirimbo abantu bucuranze (Streaming Songs) cyane aho zacuranzwe n’abagera kuri 28.4 million na 22.1 million.

Ku mbuga zitandukanye zicururizwaho indirimbo izi ndirimbo zombi zaje ku mwanya wa 1 n'uwa 7 mu ndirimbo zaguzwe cyane, aho nka Popstar yaguzwe n’abagera 15,000 naho Greece igurwa n’abagera 9,000.

Ibi kandi abigezeho nyuma y’uko muri Nyakanga 2009 indirimbo ye “Best I ever had” yatumye yamamara cyane ije ku mwanya wa kabiri mu ndirimbo zikunzwe cyane muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Muri izi ndirimbo zigera kuri 40 zageze ku rutonde rwa Billboard Hot 100, 15 muri zo harimo zimwe yafatanyize n’abahanzi batandukanye barimo nka Rihanna, Future, Travis Scott n’abandi. Uyu muhigo wari ufitwe na na Madonna aho yari afite indirimbo zigera kuri 38.

Madonna ni we wari ufite uyu muhigo kuva mu 2008 ubwo yacaga ku itsinda ry’Abongereza ryitwa The Battles aho ryari rimaze kugira indirimbo 34 zikunzwe muri Amerika kuva mu mwaka 1962 kugeza 1995. 

Mu 2001 ubwo indirimbo ya Madonna yise”Don’t Tell Me” yageraga kuri Billboard Hot 100 yahise anganya umubare w’indirimbo 34 niri tsinda rya The Battle, nibwo mu mwaka wakurikiyeho yahise abacaho ubwo indirimbo ye “Die Another Day” yajyaga kuri uru rutonde.

URUTONDE

Most Top Hits on the Billboard Hot 100

Artist

Tally

Drake

40

Madonna

38

The Beatles

34

Rihanna

31

Michael Jackson

30

Mariah Carey

28

Stevie Wonder

28

Janet Jackson

27

Elton John

27

Lil Wayne

25

Elvis Presley *

25

Taylor Swift

25

 

Mu mwaka wa 2008 ni bwo Madonna yageze ku ndirimbo 38, agahigo yari amaranye imyaka igera kuri 12. Uretse kuba Drake ubu ari we ufite uyu muhigo ubu, Madonna niwe ugifite umuhigo wo kuba indirimbo ze zose uko ari 38 ari we wiganje mu kuziririmba wenyine (Lead artist).

Src: Billboard & BBC & The Guardian

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND