RFL
Kigali

Menya igice utangiriraho woga icyo gisobanuye ku myitwarire yawe

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:28/07/2020 16:09
0


Hari ibintu abantu bajya bakora kenshi batabyitayeho cyangwa batanabizi ariko bikaba bifite igisobanuro kihariye ku buzima bwabo.



Iyo ugiye muri dushe koga ushobora guhera mu maso, mu mutwe cyangwa n’ahandi. Ibi bigaragaza byinshi bijyanye n’imyitwarire yawe muri rusange nk’uko tugiye kubigarukaho muri iyi nkuru. Icyo tugarukaho muri iyi nkuru si igihe wahereye ku gice runaka ngo ejo uhere ku kindi ahubwo ni aho uhera inshuro nyinshi ukaba utakoga ataricyo gice uhereyeho ngo bikorohere.

1. Niba ubanza koga mu musatsi wawe

Ibi bisobanuye ko uri umunyamurava, umunyabugeni ndetse ukaba uzi guhanga udushya. Bivuze kandi ko ikintu kidasanzwe kuri wowe ari impano zawe, ukaba ugira n’inshuti z’abahanga cyane cyane nazo zizi iby’ubugeni.

2. Niba ubanza koga mu mabere (mu gituza)

Ibi bigaragaza ko mu myitwarire yawe uri inyangamugayo, uri inshuti nziza ariko utazi kwihangana. Wanga ikintu cyose cyakurogoya igihe hari icyo uri gukora. Uri umwunganizi mwiza mu rukundo kandi witeguye gukora icyo aricyo cyose kubera abo ukunda. Bibaye ngombwa ko ugira uwo mukorera hamwe muri iyi myitwarire, byagenda neza ukoranye n’uyu tumaze kuvuga uhera mu musatsi buri gihe iyo agiye koga.

3. Niba uhera mu maha

Ibi bisobanuye ko uri icyamamare cyangwa ko uzwi cyane, uri uwo kwizerwa ariko ukunda gucira abandi imanza. Ikindi uhora witeguye gufasha abandi. Ukora cyane kubwa buri kimwe cyose ushaka kandi ntujya ucika intege kugera ugeze kunzozi zawe.

4. Niba uhera mu maso

Abantu bajya koga buri gihe bagahera mu isura baba bifitiye ikizere ku ishusho yabo, bakunda amafaranga, baba bihariye kandi ntibaba bitaye kucyo abandi babatekerezaho. Aba baharanira kwirwanaho bagakora ibintu byabo ukwabo kandi baba ari abayobozi beza. 

5. Niba uhera ku rutugu (amaboko muri rusange)

Niba ujya koga ugahera ku maboko mbere y’ahandi hose, bivuze byinshi ku myitwarire yawe. Bivuze ko wita ku nshingano, kandi ko witanga cyane mu bikorwa ukora byose. Aba bantu bakunze kugira ibitekerezo byinshi kubera guhora bihugiyeho ariko kwigunga ntibibahira, bisaba ko bagira umuntu hafi yabo ubafasha kutigunga. Muri rusange abantu bagira ibyo bakora kenshi batabyitayeho, akenshi ntanamenye ko yabikoze ariko biba bifite kinini bivuze ku buzima bwawe.

Src: opera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND