RFL
Kigali

Ubwiyongere mu mikurire mibi y’abana: Ingaruka ziterwa na COVID-19

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:28/07/2020 14:37
0


Umuryango w’ Abibumbye ugaragaza ko bitewe n’ingaruka za covid-19, zirimo Ihungabana ry’ubukungu, ko zizatera ubwiyongere bw’imikurire mibi y’abana, ahanini bizaterwa n’imirire mibi.



Bigaragazwa ko no kuva mbere y’uko Isi igerwamo n’icyorezo cya coronavirus, hari imibare y’abana bari munsi y’imyaka 5 bagera kuri miliyoni 47 bakura nabi. Abenshi muri abo baboneka munsi y’Ubutayu bwa Sahara, no mu bice by’Amajyepfo y’Uburasirazuba bya Asia.

Mu bice bitandukanye by’Isi hashyizweho gahunda zo guhagarika ibikorwa (lockdown). Ibi, byagize uruhare mu ihagarara ry’inzira z’ubucuruzi, mu busanzwe zifasha kubona ibyo kurya. Umuryango w’Abibumbye uburira uvuga ko iki cyorezo gishobora guteza ingaruka ku buzima bw’ ibisekuru bitandukanye.

Mu bushakashatsi bwashyizwe ku rubuga ‘Lancet medical journal’, bwerekana ko imibare y’ abana bakura nabi, kandi bari munsi y’ imyaka 5, ishobora kuziyongera ku kigero cya 14.3%--imibare n’ ubundi yiyingera kuri miliyoni 6.7.

Aba bashakashatsi bagaragaza ko ingaruka covid-19 itera imirire miba ku bana bakiri bato zazagira ingaruka ku mikurire, ndetse ko ibyo bishobora no guteza ingaruka zibihe birebire, nk’ indwara za karande.

Ubushakashatsi kandi bwerekana ko igihe byabaye bibi cyane, icyorezo gishobora gutuma abana bato babura 50% mu mirire myiza, ndetse na serivisi z’ ubuvuzi. Ibi bishobora gutuma abagera ku 180,000 bapfa muri uyu mwaka gusa.

Ingaruka zituruka ku mirire mibi y’ abana bakiri batoya, harimo n’ urupfu, aho umwe mu bana icumi apfa mu bihugu bikennye. Muri ibi bihe by’ icyorezo cya covid-19, imibare yerekana ko miliyoni 140 z’abantu bashobora kujya mu murongo w’ubukene bukabije.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryerekana ko 45% y’ imfu z’ abana bari munsi y’ imyaka itanu ziba zifitanye isano n’ imirire mibi.

Icyorezo cya covid-19 gishinjwa byinshi birimo nyine n'imibereho mibi y' abana, kiri mu isi kuva mu mpera z' umwaka washize, abamaze kucyandura barenga miliyoni 16.4 muri rusange, naho ababarirwa hejuru y'ibihumbi 600 bamaze kwicwa nacyo.

Src: Unicef, OMS, Aljazeera & thejakartapost

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND