RFL
Kigali

Umunyarwanda yemeye ko yagize uruhare mu nkongi yibasiye Cathédrale y’ i Nantes mu Bufaransa

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:26/07/2020 21:52
0


Umunyarwanda w’ imyaka 39 wakoraga nk’umukorerabushake kuri Cathédrale Saint-Pierre-et-Saint-Paul y’ i Nantes mu Bufaransa yemeye ko yagize uruhare mu nkongi y’umuriro yibasiye ikanangiza uru rusengero.



Iyi Cathédrale yafashwe n’ inkongi tariki 18 Nyakanga 2020, hangirikamo byinshi byari nk’ubwiza nyaburanga bw’ uru rusengero. Abashinzwe guhoshya inkongi bahanganye no kuyihoshya kuva mu gitondo cyo ku wagatandatu, kugeza ku gicamunsi.

Umunyarwanda w’ imyaka 39 y’ amavuko wari utuye mu Bufaransa, yatawe muri yombi n’ inzego z’ umutekano ku wa 19, Nyakanga, 2020, nyuma y’ uko yakekwagaho kugira uruhare mu nkongi y’ umuriro wibasiye Cathédrale iherereye mu Burengerazuba bw’ u Bufaransa i Nantes.

Uyu munyarwanda wari umukorerabushake, yari ku izamu mu ijoro mbere y’ uko iyi Cathédrale yibasirwa n’ inkongi—ku wagatanu—nk’ uko byatangajwe na tereviziyo LCI ku cyumweru.

Inzego zari zakoze iperereza zagaragaje ko inkongi yagaragaye ahantu hatatu, ariko ntakimenyetso cy’ uko hari abinjiyemo ku ngufu.

Uvugira uyu munyarwanda mu mategeko (avoka), bwana Quentin Chabert, yatangarije ikinyamakuru Presse-Ocean kuri iki cyumweru ko umukiriya we yagize uruhare mu nkongi yibasiye iyi Cathédrale.

Yongeraho ko umukiriya we ko anicuza ibikorwa bye, ko ndetse anemera, anababajwe n’ ibyo yakoze.

Kuva tariki 18 Nyakanga 2020, umushinjacyaha yari yatangije iperereza nyuma y’ uko hatahuwe ko inkongi yibasiye uduce 3 muri iyi Cathédrale, kandi hari hafunzwe n’ uyu mukorerabushake.

Umushinjacyaha Pierre Sennes, yatangaje mu nyandiko ko uyu munyarwanda ashinjwa kwangiza akoresheje umuriro, ko ashobora guhabwa igihango cyo gufungwa imyaka igera ku 10, n’ ihazabu y’ Amayero 150,000.

Gusa si ubwambere iyi Cathédrale yubatswe mu 1434-1891 yari ifashwe n’ inkongi. Byaherukaha muri Mutarama, tariki 28, 1972. Icyo gihe yangiritse igisenge, ndetse bifata imyaka 13 gisanwa.

Src: Aljazeera 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND