Umuhanzi Kwibuka Fabrice (K-Fab) uri mu bari kugaragaza impano zabo cyane muri muzika, nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye ubu yamaze gushyira hanzi indi yise Jojo yiganjemo amagambo y’urukundo, abakundana bakunda kubwirana uko bwije n'uko bukeye.
Iyi ndirimbo Jojo, yasohotse mu buryo bw’amajwi
n’amashusho. Inyarwanda.com idahwema kugaragaza abanyempano mu ngeri zitandukanye
cyane cyane muri muzika, ubugeni no mu guhanga udushya yaganiriye na K-Fab nk’umuhanzi
ufite intumbero yihaye mu myaka izaza azakesha gukorana imbaraga no gutanga
ibyo abafana ba muzika bakeneye.
Ubusanzwe amazina ye yitwa Kwibuka Fabrice ariko agakoresha akazina ka K-Fab Humble Bwoy muri muzika. Aganira na InyaRwanda.com yatangaje ko impano ye n’urugendo rwa muzika yabitangiriye mu gihugu cya Uganda aho yakoreye indirimbo zigera kuri 3, nyuma agaruka mu Rwanda akomeza muzika ni ko kuhakorera naho izigera kuri 2, ubwo amaze kugira indirimbo 5.
Indirimbo 5 amaze gukora ni; Ntuze, Nkunda, Ibyangombwa
yakunzwe na benshi, Yewe n’iyi nshya yise “Jojo”. K-Fab wigaga mu gihugu cy’abaturanyi
cya Uganda nyuma akaza gukomereza amasomo ye mu Rwanda
kubera ikibazo cyabayeho hagati y’u Rwanda na Uganda bigatera umutekano mucye
ku Banyarwanda bari muri Uganda, yatangaje uko yumva muzika ye y’ahazaza.
K-Fab yabajijwe niba yaraje muri muzika nk’uburyo
bwo kwishimisha cyangwa nko kuwukora nk’ubucuruzi, asubiza agira ati “Umuziki rero
njye ubwanjye ndawukunda, ndawukora n'ubwo urugendo ari rurerure mu kuwubyaza
umusaruro, ariko ndawukora nka business, impamvu sibana nk'ukora nko kwishimisha
ngo nkore indirimbo zigera kuri 5 kandi kugeza ubu ndacyakataje gusohora
indirimbo no mu bihe biri imbere”.
Ku ruhande rw’intumbero ye muri
muzika Nyarwanda, yagize ati “ Ubwanjye numva umuziki nawugeza kure nkawurenza imbibi z’u Rwanda ukaba mpuzamahanga abenshi bakawumenya, ibyo byose rero bisaba gukora
cyane no gufashanya hagati mu bahanzi nk’uko ibindi bihugu bibigenza byateye imbere
muri muzika, umuhanzi ukomeye afasha ukizamuka ufite impano ugasanga umuziki
wabo uramenyekanye ahantu hose”.
Ku buryo bwo kugira inama urubyiruko
rwinjiye muri muzika, K-Fab avuga ko bakagombye kumenya ko umuziki umuntu
awukora atekereza neza, nta bindi bimuvangira mu mutwe aho yatanze urugero rw’ibiyobyabwenge. Yagize ati
“Iyo ukunda muzika witandukanya n’ibiyobyabwenge, iyo wabyinjiyemo muzika iba
yakunaniye, si muzika gusa urubyirko rwose rwirinde ibiyobyabwenge no kwishora
mu ngeso mbi”.
TANGA IGITECYEREZO