RFL
Kigali

Patient Bizimana yabaye umuhanzi wa mbere wa Gospel uririmbye mu iserukiramuco ribera kuri RTV-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/07/2020 23:36
0


Patient Bizimana yabaye umuhanzi wa mbere uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana waririmbye mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika riri kubera kuri Televiziyo y’u Rwanda kuva muri Kamena 2020.



Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya kabiri ryatangijwe umwaka ushize aho ryagejejwe mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali. Bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije u Rwanda n’Isi muri iki gihe, byabaye ngombwa ko abaritegura bahindura umuvuno rikaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ubu abahanzi bamaze kuririmbamo barimo Queen Cha, Mani Martin, Intore Masamba, Bruce Melodie na Patient Bizimana, aho buri wese aba afite umunsi we mu cyumweru.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2020 ni bwo umuhanzi Patient Bizimana yasusurukije abari mu ngo mu gitaramo gikomeye cyatumye aba umuramyi wa mbere uririmbye muri ibi bitaramo.

Patient Bizimana yari agaragiwe na bamwe mu bahanzi b'abahanga barimo Nelson Mucyo, Uwase Jolie, Ikirezi Claire na Yves Mahoro Rwisumbura. Umuhanzi Christian Irimbere yaje gusanga Patient Bizimana kuri stage mu minota ya nyuma baririmbana indirimbo zisoza.

N'ubwo iki gitaramo 'Iwacu muzika Festival' cyatambutse kuri Televiziyo y' u Rwanda muri iri joro nticyari ‘Live’ bitewe n’uko uririmba afatwa amajwi n’amashusho mbere y’uko umunsi ugera hanyuma bigatunganywa.

Bizimana Bizimana yahereye ku ndirimbo “Ikimenyetso” aherutse gukorera amashusho, “Menye neza”, “Ubwo buntu”, “Ijambo rya nyuma” n’izindi ze zakunzwe mu buryo bukomeye.

Uyu muhanzi yashimye Imana ikomeje kurinda abaturarwanda muri ibi bihe bya Covid-19. Yakanguriye abantu bose kandi gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho agamije gukumira iki cyorezo.

Muri iki gitaramo kandi Mugisha Emmanuel ariwe Clapton Kibonge yateye urwenya, itsinda The Blessing Family ribyina indirimbo zitandukanye naho Epiphanie Uwayezu wahatanye muri ArtRwanda-Ubuhanzi aririmba indirimbo zivuga ineza ya Bikiramariya.

Umugaba w’Ibisumizi Riderman uherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Padre” ni we utahiwe gususurutsa abantu muri Iwacu Muzika Festival. 

Patient Bizimana yabaye umuramyi wa mbere uririmbye muri Iwacu Muzika Festival

Bizimana yakoresheje ingufu nyinshi aririmba indirimbo ze zo mu bihe byashize zikunzwe

Bizimana witegura kurushinga yaririmbaga anyuzamo akaniterera hejuru agaragaza gucengerwa n'umuziki

Uyu muhanzi yasabye buri wese gufatanya nawe kuzamurira amashimwe Imana ikirinze Abanyarwanda


Bizimana yahereye ku ndirimbo ye "Ikimenyetso" aherutse gusohorera amashusho

Bizimana yifashishije Christian Irimbere uri mu batanga icyizere muri 'Gospel

Christian Irimbere na Patient Bizimana ku rubyiniro rwa Intare Conference Arena ahabereye iki gitaramo

Umunyarwenya Clapton yavuze ku ba pasiteri, abafite ubukwe muri iki gihe cya Covid-19 n'ibindi

Clapton umaze iminsi asohora filime "Umuturanyi" yateye urwenya muri Iwacu Muzika Festival

Umunyempano Epiphanie yigaragaje muri iki gitaramo aririmba indirimbo ziha ikuzo Imana

Umwe mu babyinnyi b'itsinda The Blessing Family ribyina indirimbo zigezweho zihimbaza Imana n'izindi

The Blessings Family igizwe n'abasore n'inkumi babyinira Imana bigatinda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND