RFL
Kigali

Minisitiri Mbabazi yahaye icyizere abahanzi ko abakoresha ibihangano byabo bagiye kujya babyishyurira

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/07/2020 18:06
0


Amajwi ya benshi mu bahanzi yahanitswe kenshi avuga ko ibihangano basohora bitababyarira inyungu mu buryo bw’amafaranga, ahubwo ko bikoreshwa n’abandi mu nyungu zabo bwite.



Ibi byatumye hari abahanzi bishyira hamwe basohora ibiciro ku bashaka kwifashisha indirimbo zabo mu bikorwa bya Leta, ubukwe n’ahandi hateranira umubare munini. 

Ni nabyo byatumye hari abahanzi basohora indirimbo ntibazijyane kuri Radio, Televiziyo n’ahandi ahubwo bakazishyira kuri shene za Youtube aho nibura bashobora kubona amafaranga igihe indirimbo yarebwe cyane.

Umuhanzi Mani Martin yabwiye Minisitiri Rosemary Mbabazi ko Covid-19 yagize ingaruka zikomeye ku bahanzi Nyarwanda ahanini binatewe n’uko nta hantu hafatika basoroma uretse gutegeza amafaranga ava mu bitaramo.

Yavuze ko habaye hariho uburyo bwatuma umuhanzi atungwa n’ibihangano bye yajya anifasha gukemura na bimwe mu bibazo ahura nabyo. 

Ati “Niba hari ikintu twakoresheje twese mu gihe cya Guma mu rugo ni ibyo kurya n’ubuhanzi. Twarebye filime, twumvise umuziki. Ni ibintu mu by’ukuri byagaragaje ko bigira akamaro mu buzima bwa buri munsi.”

Akomeza ati “Ariko se abantu babitanga kugira ngo bigera ku muntu ubikoresha, ntabwo babyishyura kugeza uyu munsi.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yabwiye Mani Martin n’abandi bahanzi ko igihe kigeze kugira ngo umuntu wese ukoresha igihangano cyabo acyishyurire.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko bafatanyije n’izengo zitandukanye zirimo RDB, Minicom, PSF n’abandi bari kuvugurura itegeko rijyanye no kurengera umutungo mu by’ubwenge. Yavuze ko iri tegeko rigamije gufasha abahanzi kungukira mu bihangano byabo baba bakiri abahanzi ndetse na nyuma yabyo. 

Yavuze kandi ko ibi byatangiye gukorwa ari nayo mpamvu mu minsi ishize MTN yasinye amasezerano na Federasiyo y’abahanzi, yo gukoresha ibihangano byabo mu buryo bubungukira. Yavuze ko iri tegeko rizasiga abacuranga indirimbo z’abahanzi mu bukwe, Resitora n’ahandi babyishyurira.

Ati “Turifuza y’uko binakomeza muri Hotel, Restaurants, ubukwe, ahantu hatandukanye. Naho babigaragaza mutanahari hakagira uburyo habaho amafaranga atangwa ashobora kujya mu kigega cyangwa agashobora kujya muri Federasiyo zanyu cyangwa akajya no ku muhanzi nyirizina.”

Minisitiri Mbabazi yavuze ko bari gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo iri tegeko rizashyirwe mu bikorwa rirengera abahanzi bataka ko ibihangano byabo bitababyarira umusaruro.

Avuga ko ibintu byose bigiye gushyirwa mu ikoranabuhanga ku buryo bizarinda ‘ba rushimusi’ bajyaga bungukira mu bihangano by’abandi.

Minisitiri Rosemary Mbabazi yavuze ko igihe kigeze kugira ngo abahanzi batungurwe n'ibyo bakora/Ifoto:Ububiko-Inyarwanda.com

Umuhanzi Mani Martin yavuze ko Covid-19 yagize ingaruka zikomeye ku bahanzi ahanini bitewe n'uko ibyo bakora bibyarira inyungu abandi

Uyu munsi hatangijwe ikigega cya Miliyoni 300 Frw cyo gufasha abahanzi bagizweho ingaruka na Covid-19






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND