Bruno Dey umugabo w’imyaka 93 y’amavuko umwe mu bahoze barinda inkambi y’Abanazi yakusanyirizwagamo Abayahudi, yagejejwe imbere y’urukiko mu mujyi wa Hamburg mu Budage kuri uyu wa Kane aho akurikiranweho ubufatanyacyaha mu rupfu rw’abayahudi bagera kuri 5,230 bari mu nkambi ya Stutthof.
Urukiko
rwo mu mugi wa Hamburg rwahamije ko Bruno Dey wahoze mu barinzi barindaga
inkambi ya Stutthof yashyirwagamo Abayahudi, ahamwa n'icyaha mu bufatanyacyaha mu byaha
bitandukanye bigera 5,232 byakorewe muri iyi nkambi byatwaye ubuzima bw’abayahudi
bagera ku 5,232 hagati y’umwaka 1944-1945. Uyu mugabo yakoze muri iyi nkambi nk’umurinzi
mu mezi ya nyuma y’intambara ya kabiri y’isi.
Bruno Dey yagejejwe mu rukiko ari mu kagare
Nyuma yo
guhamwa mu bufatanyacyaha mu byaha bitandukanye urukiko rwa Hamburg rwakatiye uyu
mugabo w’imyaka 93 y’amavuko igifungo cy’imyaka 2 y'agateganyo. Uyu mugabo kandi urukiko
rwamuhamije ubufanyacyaha mu cyaha kimwe cy’ubwicanyi.
Uyu mugabo
yaburanishijwe mu rukiko ruburanisha imanza z’abatarageza imyaka y’ubukure (Juvenile
Court) kubera ko yari afite imyaka 17 gusa y’amavuko, akaba yaruzuje imyaka 18
ifatwa nk’imyaka y’ubukure nyuma y’uko atangiye gukora muri iyi nkambi ya Stutthof.
Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 3 ariko abamwunganira mu mategeko
bagaragaje ko hari bimwe mu byaha bitamuhama.
Mu rukiko uyu mugabo yagaragaye yikinze mu maso
Iburanisha rwabereye mu rukiko hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya
Covid-19. Bruno Dey yageze imbere y’urukiko mu kagare kifashushwa n’abafite
ubumuga. Mu rukiko uyu mugabo yafashe umwanya asaba imbabazi kubera
uruhare yagize mu byaha bitandukanye byakozwe n’Abanazi. Yakomeje avuga ko ibi byabaye
bitagakwiye kongera kubaho ukundi. Mu magambo ye yongeye agira ati:”Ndasaba
imbabazi abantu bose banyuze muri ibi bikorwa by’ubunyamaswa”.
Ubushinjacyaha
byagaragaje ko nubwo uyu mugabo atari ari muri bamwe mu bagenderaga ku matwara
y’Abanazi, ariko nk'uwari umurinzi yabaye umufatanyacyaha mu bwicanyi bwabaye
hagati ya kanama 1944 kugeza muri Mata 1945.
Dey
yabwiye urukiko ko akazi ke yari ashinzwe nk’umurinzi, kari ugucunga abakozi
ubwo babaga bari gukorera akazi kabo hanze y’iyi nkambi. Uyu mugabo mu rukiko
yemeye ko ubwo yabaga ari ku burinzi yumvaga imiborogo y’abantu mu byuma bishyiragamo
gaze, akanabona bamwe mu bakoraga muri iyi nkambi yatwara imirambo bakajya
kuyitwika. Dey mu gukomeza kwiregura yavuze ko nta na rimwe yigeze akoresha
intwaro ye mu kugira uwo avutsa ubuzima.
Uyu mugabo mu rukiko yakomeje avuga ko amashusho ateye ubwoba y’ibyo yabonye muri iyi nkambi yakoraga mo yahoraga amujyendaho ubuzima bwe bwose. Muri iyi kambi ya Stutthof yapfiriyemo, inicirwamo abayahudi barenga 60,000. Abashinjacyaha bavuze ko umubare munini w’abaguye muri iyi nkambi bapfuye barashwe ku gice cy’inyuma ku mutwe abandi bakicishwa gaze yo mu bwoko bwa Zkylon B bakanahatirwa gusohoka hanze mu bukonje bukabije nta myenda bambaye.
Inkambi ya Stutthof yaguyemo Abayahudi barenga 60,000
Muri uru
rukiko kandi hari bamwe mubahagarariye abagera kuri 40 barokokeye muri iyi
nkambi aho bari bazanye na bamwe mu bagize imiryango yabo, aho batangaje ko bemeranijwe
n’imyanzuro y’urukiko kandi ko batigeze basaba ko igihano cyahawe uyu mugabo cyongerwa,
ko bemeranya ku gihano cyatanzwe n’ubushinjacyaha.
Uru rubanza
ry’uyu mugabo rwatangiye mu kwakira umwaka ushize. Mu cyumweru gishize kandi
hari urundi rubanza rw’umwe mu barinzi barindaga iyi nkambi ya Stutthof w’imyaka
95 y’amavuko, ibiro bw’ubushinjacyaha mu
gihugu cy’u Budage byatangaje ko hakomeje gukorwa iperereza ku byaha
bitandukanye byakozwe n’Abanazi.
Src:
Euro News & The Independent
TANGA IGITECYEREZO