RFL
Kigali

Philippines: Perezida Duterte yasabye abaturage gusukura udupfukamunwa bakoresheje mazutu

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:23/07/2020 18:42
0


Ku munsi w’ejo ni bwo inzego z’ubuzima muri Philippines zakosoye ibyari byavuzwe na Perezida w’iki gihugu ko abaturage bakwiye gukoresha mazutu mu gukuraho umwanda ku gapfukamunwa.



Nk'uko byari byatangajwe na Perezida wa Philippines, yaragize ati:”Ubwo umunsi uzajya uba urangiye, ujye ufata agapfukamunwa ukamanike hanyuma ugende uteraho Lysol (umuti wica microbe) mu gihe ufite ubushobozi bwo kuyibona, ariko mu gihe udashoboye kubona iyo Lysol wakoresha mazutu cyangwa essence mu gusukura agapfukamunwa kawe”.


Nyuma y’uko Perezida Duterte atangije ibi, ni bwo inzego z’ubuzima zihagarariwe na Maria Rosario Vergeire zatangaje ko ibyavuzwe na Perezida byari nk’urwenya, abaturage badakwiye kubifata nk’ukuri, ahubwo ko abafite udupfukamunwa dukozwe mu mwenda bakwiye kujya batumesa buri munsi nyuma yo kudukoresha  ndetse bakatwanika ahagera izuba.

Inzego z’ubuzima muri iki gihugu zikomeje kwihanangiriza abaturage bamesa cyangwa bongera gukoresha udupfukamunwa tuzwi nk’utwo kwa muganga. Nkuko bitangazwa na Maria Rosario Vergeire ubu bwoko bw’udupfukamunwa bukwiye gukoreshwa mu gihe cy’amasaha 8 nyuma yaho tugahindurwa.

Philippines kimwe n’ibindi bihugu ku isi ikomeje guhangana n’icyorezo cya coronavirus aho muri uku kwezi bamaze kugira abarwayi ba coronavirus bagera ku 72, 200 aho 1,840 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND