RFL
Kigali

Nicki Minaj yasohoye amafoto ahamya ko atwite imfura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/07/2020 21:16
0


Umuraperikazi Nicki Minaj uri mu bakomeye ku Isi yasohoye uruhererekane rw’amafoto ashimangira ko ari hafi kwibaruka imfura ye.



Nicki Minaj w’imyaka 37 y’amavuko yafatowe na gafotozi w’umuhanga yambaye ‘bikini’ n’inkweto ndende zizwi nka ‘High Heels’

Amafoto yayasohoye ku gicamunsi cy’uyu wa Mbere abwira abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange ko akuriwe kandi ko ari hafi kwibaruka umwana we w’imfura.

Uyu muhanzikazi wifotoje yashyizeho umusatsi w’ibara ry’umuhondo, agiye kubyarana na Kenneth ‘Zoo’ Petty w’imyaka 42 y’amavuko.

Ifoto ya kabiri arahagaze, afite umusatsi w’ibara ry’ubururu ku mutwe yahurije ibiganza bye ku nda agaragaza ibyishimo by’uko yitegura kwakira umuziranenge we.

Nick uzwi mu ndirimbo ‘The Anacakonda’ yanditse kuri Instagram agira ati “Urukundo. Urushako. Gutwita. Ibyishimo n’umunezero bitagira ingano. Mwarakoze mwese abanyifurije ibyiza.”

Kenneth na Nicki Minaj bahamije isezerano ryabo mu 2019. Kenneth yavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko akurikiranyweho gufata ku ngufu.

Nicki yakunze kenshi kuvuga ko Kenneth Petty ari “umugabo” we. Mu ijoro ry’uyu wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2019, yabwiye Isi yose ko ku mazina yari asanganywe yongeyeho irindi zina.

Uyu muraperikazi avuga ko yanyuzwe n’uburyo Petty amufatamo kuko atuma yishima.

Ikinyamakuru The Mirror kivuga ko Nick Minaj na Petty bamenyanye bakiri bato ariko ntibashyira imbaraga mu rukundo kugeza bakuze.

Kuva yatangira gukunda na Petty yabwiwe ko ari umugabo washinjijwe gufata ku ngufu, agasubiza ko atitaye kubivugwa.

Ikinyamakuru Metro.co.uk kivuga ko mu 1995 Kenneth Petty yatawe muri yombi aryozwa gufata ku ngufu, aho yamaze imyaka ine muri gereza.

TMZ nayo ivuga ko Kenneth yamaze imyaka irindwi muri gereza aryozwa kwica umuntu amurashe.

Nicki Minaj yasohoye amafoto agaragaza ko atwite imfura ye

Umuraperikazi Nicki yifotoje agaragaza ko akuriwe, ashima abantu bose bakomeje kumuba hafi


Nicki agiye kubyarana Kenneth wafunzwe ashinjwa gufata ku ngufu

Nick na Kenneth batangiye gukundana mu 2018







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND