RFL
Kigali

Iran: Hishwe uwahamwe n’icyaha cyo kunekera Amerika na Isiraheri

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:20/07/2020 15:32
0

Kuri uyu wa Mbere Iran yishe uwahoze ari umusemuzi, nyuma y’uko ahamwe n’icyaha cyo kunekera Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheri, ndetse no kuba yarafashije mu imenyekana ry’aho Jenerari Qassem Soleimani yari aherereye, byaje no kuvamo urupfu rwe.Mu Cyumweru gishize, ni bwo uwahoze akorera Minisiteri y’umutekano muri iki gihugu yahamwe n’icyaha cyo kunekera ikigo cy’ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri uyu munsi nabwo, uwitwa Mahmoud Mousavi-Majd—wahoze ari umusemuzi—nawe yahamwe n’icyaha cyo kuba yaranekeraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse na Isiraheri. Ku bw’ ibyo, Mahmoud Mousavi-Majd, yakatiwe urwo gupfa, ndetse bihita binakorwa.

Leta ya Iran ikomeje guha ibihano bikakaye abahamijwe n’ ibyaha byo kugamabnira Igihugu, ndetse banafite aho bahurira n’ iyicwa ry’ umusirikare wari ukomeye muri iki gihu, yishwe mu gitero cyagabwe n’ indege zitagira abapirote za Amerika.

Amakuru aturuka ku rubuga rw’ Ubugenzacyaha, Mizan Online, yemeza ko Mahmoud Mousavi-Majd yishwe mu gitondo cy’ uyu munsi, nyuma y’uko ahamwe no kugambanira Igihugu atanga Amakuru y’ibanga. 

Umuvugizi w’ Ubugenzacyaha mu ntangiriro z’uku kwezi yari yavuze ko Mahmoud Mousavi-Majd yari yahamwe n’ ibyaha byo kuneka ku makuru y’ibanga atandukanye, cyane cyane, imitwe yitwaje intwaro, ingabo za Quds, ndetse n’ ingendo za Jenerali Qassem Soleimani.

Mahmoud Mousavi-Majd kandi, byemezwa ko yakiriye amafaranga menshi aturutse mu kigo cy’ ubutasi cya Amerika CIA, na Mossad ya Isiraheri. Majd wakoraga nk’umusemuzi w’icyongereza n’icyarabu, yagiye yinjirira uduce dutandukanye twabaga dukomeye, ahanini yitwaje ko ari umusemuzi.

Src: France 24, cgtn & BBC 


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND