RFL
Kigali

One Family one vision basohoye amashusho y'indirimbo 'Twinjire' bakoresheje muri East Africa's Got Talent-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/07/2020 13:11
0


Itsinda One Family One Vision rigizwe n'abana bato 4 bavukana rikora umuziki mu njyana ya Hiphop ryamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo yaryo ya 3 yiswe 'Twinjire' ari nayo bakoresheje mu irushanwa rya East Africa's Got Talent bitabiriye umwaka ushize bakitwara neza cyane n'ubwo batabashije gutwara igikombe.



One Family One Vision igizwe na: Ihirwe Pretty Neilla, Hirwa John Brian, Ishimwe Belinda na Ineza Queen Doraine. Umwana muto muri aba bana afite imyaka 5, umukurikiye afite 7, undi afite 9, umukuru afite 11.Mu buryo bw'amajwi, iyi ndirimbo yabo 'Twinjire' yakozwe na Capital Record, amashusho atunganywa na Moriox Media. Iyi ndirimbo niyo aba bana baririmbye muri East Africa's Got Talent bitabiriye mu 2019 yabereye muri Kenya.

Bishimiye cyane kugeza ku banyarwanda bose muri rusange amashusho y'iyi ndirimbo. Twahirwa Jean Olivier Se w'aba bana yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa bukangurira abantu kwinjira mu kubaho mu buzima bwo kubana n'Imana. Ati "Message irimo, ni ugukangurira abantu kwinjira mu kubaho mu buzima bwo kubana n'Imana, tuvuga ubwiza bwayo, kugira ngo benshi bamenye ko, Imana yaremye umuntu imufitiye umugambi mwiza".

Yavuze ko ariyo mpamvu buri muntu akwiriye kubimenya agatangira ubuzima bushya agendana na Yesu Kristo. Ati "Niyo mpamvu umuntu wese akwiriye kubimenya, agatangira ubuzima bushya agendana na Kristo, kuko ari byo bidufasha kubaho twisobanukiwe, cyane cyane abana bato, kandi ubwo buzima buduha kumenya impamvu twaremwe".


Itsinda One Family One Vision rigizwe n'abana bato cyane bakora injyana ya Hiphop

Twahirwa yagize icyo asaba ababyeyi bose muri rusange ati "Turakangurira ababyeyi kwita ku bana, bagatozwa kubaho bagendana n'Imana hakiri kare, kuko bizabarinda byinshi mu mikurire yabo, bagakura bashimwa n'Imana n'abantu, ndetse bagafasha abana gukoresha impano zabo hakiri kare". Yongeyeho ati "Ku bw'imikoranire myiza na Moriox media hamwe no gusenga Imana; tuzakomeza kubagezaho ibikorwa byacu bitandukanye".

Mbere One family one vision igitangira umuziki abana bagize iri tsinda baririmbanaga n'ababyeyi babo ariko ubu byarahindutse kuko aba bana uko ari bane basigaye baririmba bonyine. Twahirwa ati "Ntabwo ababyeyi bakigaragara baririmba, mbere twabikoze mu buryo bwo kubatinyura no kubashyigikira, ariko ubu baririmba bonyine uko ari (4). Ababyeyi turacyari inyuma y'abana kugeza igihe bazashobora kwiyoborera ibikorwa byabo byose".


Ababyeyi b'aba bana baracyari inyuma yabo kugeza igihe bazashobora kwiyoborera ibikorwa byabo byose

Aba bana uko ari 4 basigaye baririmba bonyine batari kumwe n'ababyeyi babo

Ihirwe Pretty Neilla ni Umuvugizi wungirije akaba ashinzwe amasengesho

Hirwa John Brian ashinzwe gahunda zose zijyanye no kuririmba ndetse akaba hafi ya Perezidante

Ineza Queen Doriane ni we muyobozi w'iri tsinda (Perezidante)


Ishimwe Belinda ni Umuvugizi w'iri tsinda

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TWINJIRE' YA ONE FAMILY ONE VISION







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND