Umuraperi Kanye West ukataje mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakoze ku mitima ya benshi ubwo yahishuraga uko Se yashatse ko inda ye ivamo.
US Weekly yanditse ko Kanye West yasutse amarira avuga uburyo Se yashatse ko inda ye ivamo, ariko nyina akamuhagararaho.
Ni mu bikorwa bye bya mbere byo kwiyamamaza yakoze kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020.
Ngo amarangamutima yari yuzuye mu maso y’uyu muraperi ubwo yatangiraga kwiyamamaza ahitwa Charleston muri Leta ya Carolina y'Amajyepfo.
Uyu muraperi ati "Ubu nta Kanye West uba warabayeho. Mama yakijije ubugingo bwanjye, Papa we ntiyifuzaga ko mvuka ngo mbeho. Nta Kanye west wari kuzabaho.”
Kanye West uri mu banyamafaranga ku Isi yanafashwe n’ikiniga
avuga uburyo umugore we Kim Kardashian yari agiye gukuramo inda y’umukobwa
wabo witwa North, akamubuza.
Ati “Nti nkaho naringiye kwica umukobwa wange.” -Ibi yabivuze amarira ashoka ku matama.
Akomeza ati" Hari igihe naringiye kwica umukobwa
wange."
Kanye yavuze ko yari yagiriwe inama ko mu kwiyamamaza atajya avuga kubuzima bwe bwite "Ntushobora kubabwira iby’iyi nkuru".
Abitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza byarangiye baririmba izina rye bamugaragariza ibyishimo.
Yashimangiye ko ibikorwa byo gukuramo inda n’ibikorwa byamamaza ubusambanyi ku karubanda, bikwiye kwamaganirwa kure.
Umuraperi Kanye West aherutse gushyikiriza impapuro zose zimwemerera guhatana mu matora urwego rushinzwe amatora mu cyumweru gishize.
Kanye West yavuze ko yabujije umugore we Kim Kardashian gukuramo inda y'umukobwa wabo North
Uyu muraperi yasutse amarira mu gikorwa cya mbere cyo kwiyamamariza kuyobora Amerika
Kanye yavuze ko abo bakorana bari bamubujije kuvuga inkuru zihariye ku buzima bwe
Kanye yavuze ko byarangiye umugore we Kardashian adakuyemo inda
Ku wa 04 Nyakanga 2020, nibwo Kanye yatangaje ko azahatana mu matora na Perezida Trump yita "umuvandimwe we"
Kanye yavuze ko umugore we Kardashian yari afite mu ntoki ibinini bikuramo inda mbere y'uko amubuza
Uyu muraperi yakoze ku mitima y'abari bateraniye aho yiyamamarije muri Leta ya Carolina
Kardashian ntacyo aratangaza kubyavuzwe n'umugabo we ashyigikiye mu matora
North ni we mwana w'imfura mu muryango wa Kanye West na Kim Kardashian
TANGA IGITECYEREZO