RFL
Kigali

Ras Nyota yasohoye indirimbo yise “Umwishingizi” yibutsa ko Imana ikunda abakundana –YUMVE

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:19/07/2020 14:27
0


Nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye ziri mu njyana ya Reggae, umuhanzi Ras Nyota uri gukorana imbaraga muri muzika, yashyize hanze indi ndirimbo nshya yise Umwishingizi aho yo yayikoranye umwihariko mu njyana ya Gospel.



Nyabyenda Tharcisse wiyise Uwintije Ras Nyota muri muzika, afite indirimbo zigera ku icyenda inyinshi muri zo yazikoze mu njyana ya Reggae, harimo nka; Devota, Remember Lucky dube, Ngwino Iwacu, Uri hehe Papa, Nta bumenyi bw'ibiyobyabwenge Ft Beninganji, Amahoro, Mushiki wanjye, JADF Jya mbere Nyamasheke ndetse na Umwishingizi iri mu njyana ya Afrobeat.


Ras Nyota yasohoye indirimbo nshya yise Umwishingizi

Si izi ndirimbo gusa agaragaramo, hari n'izo yagiye akorana n’abandi bahanzi batandukanye. Ras Nyota aganira na Inyarwanda.com yabajijwe impamvu akunda Reggae adusubiza agira ati  “Kuri njye injyana ya mbere ni ubutumwa umuhanzi aririmba, gusa nkunda kwibanda kuri Reggae kuko ariyo njyana mfata nk'isoko rihetse izindi njyana ariko bitabujijwe ko nagerageza n'izindi kandi nkagerageza kubyitwaramo neza, nkatambutsa ubutumwa bwigisha ikiza ikiremwa muntu aho kiva kikagera ntavangura n'isebanya iryo ari ryo ryose. Ikinyuze rubanda nyamwinsi burya Imana igitera iteka; kandi kikaba amateka yibihe byose".

Ku ruhande rw’intumbero yumva afite nk’umuhanzi ukizamuka , yagize ati “Impano indimo ni uko yabera benshi inzira yuje urumuri rubamurikira uko bwije n'uko bukeye; batayobagurika muri uru rugendo rwo ku isi bigoye gusoza uko buri wese abyifuza rero aha nk’intumbero ni ugutambutsa ubutwa bwigisha no gukorana imbaraga ntazacika intege”.

KANDA HANO WUMVE UMWISHINGIZI YA UWINTIJE RAS NYOTA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND