RFL
Kigali

Linda Montez witabiriye The Voice Afrique Francophone yasohoye indirimbo ya mbere iherekejwe n’intego ikomeye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/07/2020 17:56
0


Umuhanzikazi Umurerwa Linda uzwi kandi nka Linda Montez, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Tufu Tufu” itangiza urugendo rushya mu muziki yiyemeje kudasubira inyuma nyuma y'igihe kinini abittekerezaho.



Linda Montez w’imyaka 21 y’amavuko ni mushiki w’umuhanzi Kevin Skaa akaba na mubyara w’umuhanzi Dereck Sano wo mu itsinda rya Active ritakivugwa cyane. Ni umukobwa ukiri muto w’impano itangaje ibumbatiwe n’ijwi rijya gusarara ‘ukuntu’.

Ubu yasohoye amashusho y’indirimbo yise “Tufu Tufu” ivuga ku hahise he n’urungano rwe ibibutsa uko byari bimeze mu bwana bwabo iyo bakinaga kurasana. Ni indirimbo yitezeho ko Abanyarwanda bazakunda kandi bakamushyigikira mu rugendo rushya rw’ubuzima yatangiye. 

Mu kiganiro na INYARWANDA, Linda Montez yavuze ko yabanje kugira ubwoba bwo kwinjira mu muziki ahanini bitewe n’uko uruganda rw’imyidagaduro ruteye abanza gusubira inyuma kugira ngo azasimbuke neza.

Yavuze ko ubu yafashe icyemezo cyo kwinjira mu muziki byeruye kandi ko atazasubira inyuma. Ati “Ubu ninjiye mu muziki byeruye. Ni ukuvuga ngo sinzigera nsubira inyuma.” Yijeje abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, ko azita cyane ku gukora indirimbo izajya iba nziza kurusha iyayibanjirije.

Linda Montez ni umwe mu banyarwanda bahatanye mu irushanwa ry’abanyempano mu muziki rya The Voice Afrique Francophone aho yagarukiye mu cyiciro cya “Battle”.

Avuga ko iri rushanwa ryatumye amenya uko yakwitwara neza imbere y’abamuhanze amaso, rinamwigisha kuririmba buri bwoko bw’indirimbo “nta mbogamizi.” 

Iyi ndirimbo “Tufu Tufu” yasohoye yakozwe mu buryo bw’amajwi na Kenny Probeat naho amashusho yatunganyijwe na Papa Emile.

Linda Montez yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Tufu Tufu" yibutsa urungano rwe uko bajyaga bakina kurasana

Linda yavuze ko yihaye intego yo kudasubira inyuma mu rugendo rw'umuziki yatangiye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "TUFU TUFU" YA LINDA MONTEZ







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND