RFL
Kigali

OMS itewe impungenge n’icyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka muri Congo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/07/2020 18:03
0


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS riravuga ko rihangayikishijwe bikomeye n’icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara bundi bushya muri Repubulika iharanira Demokarsi ya Congo.



Abantu mirongo itanu na batandatu ni bo bimaze kumenyekana ko banduye Ebola mu ntara ya Equateur kuva iki cyorezo cyongeye kugaruka mu kwezi kwa gatandatu. Umuyobozi wa OMS muri ako karere, Matshidiso Moeti, avuga ko bamwe mu banduye bari mu duce twa kure tugoye kugeramo.

Yavuze kandi ko bakuye isomo rikomeye mu byorezo biheruka muri iyo ntara mu mwaka wa 2018 kandi abantu barenga 12.000 bahawe urukingo mu byumweru bitandatu bishize. Mu kwezi kwa gatandatu, abashinzwe ubuzima muri iki gihugu atangaje ko icyorezo cya Ebola cyashize burundu muri iki gihugu nyuma yo guhitana abagera ku 3.200.

 Src: BBC

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND