“Abagabo bose ni abahemu ndetse si abizerwa, ntibajya bavugisha ukuri”. Aya magambo akunda gukoreshwa cyane ariko byanze bikunze ntabwo ari ukuri. Nubwo hari ubwo abagabo bahemukira abo bashakanye hari n’abagore babikora nubwo bidakunze kuvugwa.
Mu ntangiriro z’urukundo, abafatanyabikorwa barizerana ku buryo
igitekerezo cy’ubuhemu kidashobora kuza mu bwenge bwabo kuko umwe aba yibwira
ati “mugenzi wanjye ntashobora kumpemukira”, ariko uko iminsi igenda yicuma
niko umuntu atangira kubona ibyo atateganyaga, mugenzi we agatangira
kumuhemukira n'ubwo impamvu ziba zitandukanye.
Aha rero abahanga mu by’imibanire y’abantu bagerageje
kurebera hamwe impamvu zituma umugabo ashobora guhemukira uwo bashakanye ariko
atamwanze:
Impamvu ya mbere ni ukuba umugabo atagira ikinyabupfura ariko akunda umugore we: Burya guhemukira uwo
mwashakanye ntibivuze ko umwanga, niba utekereza ko umugabo uhemukira umugore
we aba atamukunda ntabwo ari byo, ubuhemu bushobora kuba kimwe mu biterwa no
kutagira ikinyabupfura no kutihangana bigatuma ahemukira mugenzi we ariko nta
rwango rurimo.
Kuba umugabo akunda imibonano mpuzabitsina cyane: Hari
abagabo bumva ko bakeneye undi muntu wo gufasha mu gihe bafasha neza abagore
babo, si uko banze abo bashakanye ahubwo ni kamere, aba yumva yanezeranwa n’umugore
we ariko akaba ashaka no kugira undi ku ruhande ku buryo umugore we atabimenya,
gusa biba bibi iyo hari umuntu ubibwiye umugore we akabimenya ariko ubundi hari
abagabo bitereye gutya.
Kuba umugabo atifuza guhoza ku nkeke umugore we: Hari
umugabo ujya mu bandi bagore kubera gutinya ko umugore amwinuba buri kanya,
akajya gushaka uri bumukemurire ikibazo hanze ariko umugore we agakomeza
kumubona nk’umwizerwa kandi ari uko afite abamufasha guhaza irari rye hanze,
muri make bene uyu mugabo nabwo aba ashaka kwereka umugore we ko akunda imibonano mpuzabitsina by’indengakamere
bigatuma amuhemukira muri ubwo buryo ariko atamwanga.
Kuba umugabo azi neza ko umugore we amukunda cyane ndetse ko
agira imbabazi nyinshi: Iyo umugabo azi neza amarangamutima y’umugore we ndetse
akaba azi ko icyo yakora cyose umugore yamubabarira, bishobora gutuma umugabo
amuhemukira akamuca inyuma kuko azi neza ko nagaruka umugore atari bumurakarire
cyangwa ngo amute ahubwo akamubabarira.
Src: Parled’amour.fr
TANGA IGITECYEREZO