RFL
Kigali

Mpa gusinda Fanta! Bull Dogg yasohoye “EP” y’indirimbo zumvikanisha ko yakiriye agakiza-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/07/2020 8:46
0


Umuraperi uri mu bakomeye mu Rwanda Ndayishimiye Bertrand wiyise Bull Dogg, yatunguranye asohora “Ep” y’indirimbo zumvikanisha ko yamararaje mu rugendo rwo gukizwa.



Iyi “Ep” iriho indirimbo eshatu zimara iminota 10 ikoze mu njyana ya Hip Hop na Rap zatunganyijwe na Producer Trackslayer wafunguye studio ye. 

Indirimbo ya mbere iri kuri iyi ‘Ep’ yitwa “Byose kuri Jah”. Bull Dogg yavuzemo ko ibyo abantu bafite n’ibyo bifuza byose biva ku Mana.

Avuga ko ibihangange byo ku Isi bihangamurwa n’iminsi, ndetse ko uko uri uyu munsi atari ko uzaba umeze ejo.

Avuga ko ari byiza kwiyegereza abakubyaye kandi ugacisha make mu buzima bwawe bwose.

Asaba buri wese gushima Imana uko bucye n’uko bwije kandi akababarira abamugiriye neza.

Nawe yumvikanisha ko yahindutse, ndetse ko atagifata ‘ibikoresho’ akarenzaho ko azaguma ku murenyi kugeza yitabye Imana.

Mu ndirimbo ye ya kabiri yise “Icyoroshye”, Bull Dogg ashima abantu bose bamuteza amatwi kuva igihe yahindukiye, akabarira abamuhemukiye ariko kandi agasaba imbabazi abo yirengagije.

Uyu muraperi avuga ko kuva yamenya ko ari mu nzira mbi yahindukiye akiyegereza Yesu/Yezu nk’umwami n’umukiza.

Akavuga ko iki ari igihe cy’uko abadakora neza biyegereza Imana. Avuga ko nta kizamuhagarika mu rugendo yatangiye, kandi ko ashaka kwiyereka abagishidikanya.

Bull avuga ko Bibiliya ariyo suka imufasha kubohoka kandi ko ntawe aguraho inzira mu bari ku Isi yose. Ati “Abo nahoze nshuka n’abahoze banshuka, intoki ebyiri mu kirere kwaheri sineze kugaruka.”

Yavuze ko mu isi y’umuziki azi buri kimwe cyose, ko iyo udakuyemo amafaranga ukuramo ingaruka. Ngo abari muri uru ruganda bashyira imbere gusinda, bavuga ko bari 'gutwika'.

Yumvikanisha ko n’umwiryane uvugwamo mu muziki uba udafatika.

Indirimbo ya Gatatu yayise “Ingaruka”, Bull Dogg avuga ko ab’iki gihe bashyize imbere amafaranga kurusha Imana.

Akavuga ko bashishikajwe n’imibonano mpuzabitsina kurusha ikindi cyose. Avuga ko umwali w’iki gihe acudika n’umwana w’imihanda.

Uyu muhanzi avuga ko akeneye umusada w’Imana ikamuha gusinda Fanta abandi basinda Kanyaga.

Yumvikanisha ko ntawakoreye Imana ngo yikorere amaboko, agasaba Imana kumusanganira muri iki gihe ari mu nzira yo gukizwa.

Avuga ko iki ari igihe cyo kugira ngo buri wese ‘yishiture’ Satani, ahubwo akorera Imana kuko ariyo buhungiro bw’abamwizeye.

Bull Dogg wasohoye “EP” yakunzwe mu ndirimbo ‘Kaza roho’, ‘Nyiringoma’, ‘ibyamirenge’, ‘customer care’ n’izindi nyinshi.

Ni umwe mu baraperi bazwiho kutaripfana akaba ubukombe mu kwandika imirongo yisukiranya mu njyana ya Hip Hop.

Mu gihe amaze mu muziki yagiye ahatanira ibihembo bitandukanye, aririmba mu bitaramo bikomeye, yanahatanye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars.

Yagiye yiha utubyiniriro dusingiza ibigwi bye mu muziki nka: ‘Boudha’, ‘Ngoma ya Sacyega’, ‘Mibambwe wa 5 Rwagakoco’, ‘Kemosabe’ n’andi menshi.

Bull Dogg umaze imyaka irenga 10 mu rugendo rw’umuziki yafatanyije n’amasomo.

Ni umwe mu bari bagize itsinda rya Tuff Gang bivugwa ko rishobora kugaruka mu isura nshya.

KANDA HANO WUMVE "EP" Y'INDIRIMBO Z'UMURAPERI BULL DOGG

Umuraperi Bull Dogg yasohoye "EP" y'indirimbo zumvikanisha ko yakiriye Yesu nk'umwami n'umukiza


Bull Dogg yavuze ko umwiryane uba mu bahanzi kenshi ntacyo uba ushingiyeho ahubwo ko basinda inzoga babihuza no 'gutwika'

Bull Dogg yasabye buri wese guhindukira agakorera Imana kuko ariho yaboneye amahoro y'umutima

Uyu muraperi yavuze ko ab'iki gihe bashyize imbere ifaranga n'ubutunzi kurusha Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND