RFL
Kigali

Ibintu utari uzi biba ku Isi mu gihe kingana n’umunota 1

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:15/07/2020 20:59
0


Umunota umwe urimo amasegonda 60. Birashoboka cyane ko iyo ubyumvise wumva ari akantu gato cyane ntakintu cyaba kibayemo ariko siko bimeze kuko hirya no hino ku isi haba habaye impinduka nyinshi cyane.



ü  Abana 250 baba bamaze kuvuka, muri bo 113 bavukira mu bukene bukomeye,15 bavukana uburwayi

ü  Kumpuzandengo, Umuryango umwe muri Amerika uba winjije amadorali angana na 0.096 mu gihe ku isi yose umuryango wose uba winjije agera kuri 0.013. ariko abaherwe nka Oprah Winfrey abayinjije amadorali agera kuri 523 naho Jeff Bezoss aba yinjije agera ku bihumbi 25,694 by'amadolari.

ü  Abantu 83,300 baba bakoze imibonanompuzabitsina mu gihe kimwe cya kane cy’Abanyamerika bakora imibonano mpuzabitsina ku munsi.

ü  Umutima w’umuntu umwe uba uteye hagati y’inshuro 60 n'100 bitewe n'uko bigenda bitanduka uko uva ku muntu ujya ku wundi

ü  Uruganda rwa Apple ruba rwinjije amadolari agera ku $70,466 naho Samsung ikaba yinjije agera ku bihumbi $54,368

ü  Amaraso aba azengurutse umubiri wawe inshuro ebyiri

ü  Ubutumwa miliyoni 204 buba bwoherejwe hakoreshejwe Email

ü  Imitingito 4 cyangwa iyisumbuyeho iba ibaye mu bice bitandukanye by’isi

ü  Ibiryo bigera kuri kilogram miliyoni 5.5 biba biriwe ari nako ibigera kuri kilogram miliyoni 2.5 biba bimenywe

ü  Imyanda ingana na kilogram ibihumbi 450 iba imenywe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika

ü  Ibiti bigera ku 28,500 biba bitemwe ku isi yose

ü   Buri muntu aba ahumbije amaso hagati y’inshuro 15 na 20

ü  Abantu 144 baba bimukiye mu nzu nshya

ü  Websites 204 ziba zimaze kuremwa cyangwa gushingwa

ü  Abantu 4000 baba bamaze guhaha ku rubuga rwa Amazon

ü  Ubutumwa miliyoni 29 buba bumaze guhererekanywa kuri WhatsApp

ü  Amafoto miliyoni imwe aba amaze guhererekanywa kuri WhatsApp

ü  Video zifite amasaha 100 ziba zishyizwe ku rubuga rwa Youtube

ü  Abantu miliyoni 3.8 baba bashatse ibintu bitandukanye kuri Google

Src:knowledgeride.com & rd.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND