RFL
Kigali

Emile Kinuma yagizwe Umuyobozi Mukuru (CEO) wa TransUnion mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/07/2020 18:52
0


Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru ku bigo by’imali (TransUnion) gikorera mu bihugu birenga 30 ku Isi, cyashyizeho Umuyobozi Mukuru mushya mu Rwanda, Emile Kinuma wari Umuyobozi Mukuru wa Mobicash, uyu akaba afite ubumenyi bwimbitse ku bijyanye n’imari yo mu Rwanda.



Kinuma wagizwe Umuyobozi Mukuru wa TransUnion mu Rwanda, afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu buyobozi yakuye mu ishuri ry'ubucuruzi rya John Molson muri kaminuza ya Concordia muri Canada. Aherutse gushyirwa ku rutonde rw’abayobozi bakuru batarengeje imyaka 40 mu gushaka gukora ubushakashatsi no kwishimira abayobozi b’ubucuruzi bato muri Afurika hibandwa ku rugendo rwabo, inzira zabo ndetse n’aho berekeza.

Byitezwe ku buyobozi bwe azazana ubunararibonye mu nzego z’imari mu Rwanda, itumanaho, ikoranabuhanga n’inzego za Leta. Icyo azibandaho cyane muri iki kigo ni uguteza imbere iterambere ry’imishinga mito n'iciriritse ndetse n’ubushobozi bw’isi yose mu gihe hagenda hagaragara kwaguka kwa 'Menyesha solution', uburyo bw'ikoranabuhanga butuma abakiriya babona amakuru y’inguzanyo bakoresheje SMS (2272).

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nyakanga 2020, TransUnion yatangaje Emile Kinuma nk'umuyobozi mukuru mu Rwanda. Ishyirwaho rye rije mu gihe iki kigo gishaka gukoresha ubushobozi bwacyo ku isi no gutanga inkunga yiyongera ku bigo bito n'ibiciriritse (SMEs) muri rimwe mu masoko akomeye y’iterambere.

Kinuma yahoze ari umuyobozi mukuru wa Mobicash itanga serivisi zo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga. Azanye ubunararibonye bukomeye mu kwishura hakoreshejwe ikoranabuhanga, SMEs, urwego rwa leta n’ikoranabuhanga.

Mu nshingano nshya yahawe, azaba ashinzwe kuzamura TransUnion Rwanda ku rwego rw'ibisubizo by'amakuru, bifasha ubucuruzi gufata ibyemezo byinshi kandi abaguzi bakabasha gucunga amakuru yabo bwite no kubona ibicuruzwa na serivisi by'imari.

Umuyobozi mukuru wa TransUnion muri Afurika, Chad Reimers, yavuze ko isoko ry'u Rwanda ari 'igice cy'ingenzi' mu ngamba zo kuzamura iterambere rya TransUnion Africa, kandi ko yizeye ko ubucuruzi buzakomeza gutera imbere no kugera ku bushobozi buyobowe na Kinuma.

Reimers yagize ati: "Emile azana ubumenyi bwimbitse ku isoko ry'u Rwanda, n'ubushobozi bukomeye bwo gufasha gukoresha amakuru ku isi yose ya TransUnion, isesengura n'ubushobozi bw'ikoranabuhanga kugira ngo afashe ubucuruzi n'abaguzi gucuruza bafite icyizere."

Kinuma watangiye imirimo ye mishya ku ya 1 Nyakanga 2020, afite ubumenyi bwimbitse ku bijyanye n’imari yo mu Rwanda. Yakujije ku rwego rushimishije Mobicash, ndetse yagiye anafatanya na Leta muri gahunda nyinshi. Yabanje kugira uburambe mu itumanaho, imari, itangazamakuru n'imyidagaduro, n'inganda z'indege, haba mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma yo kugirwa Umuyobozi Mukuru wa TransUnion mu Rwanda, Kinuma Emile yavuze ko agiye kunoza byisumbuyeho umubano w'iki kigo n'abakiriya bacyo. Ati: “Nishimiye kuba muri TransUnion, kandi ntegereje kunoza byisumbuye umubano wacu n'abakiriya, abaguzi ndetse n'abafatanyabikorwa".

Yavuze ko agiye gukorana byimbitse n'ibigo by'imari n'ikoranabuhanga bitanga inguzanyo kugira ngo atange ubunararibonye bukomeye abashe no gutanga amahirwe menshi mu bukungu. Kimwe mu byo Kinuma azashyira imbere ni ugukomeza kwaguka kwa 'Menyesha' (Inform me), uburyo bwa TransUnion bufasha abakiriya kubona amakuru y'inguzanyo bakoresheje SMS (2272).

Yakomeje agira ati: “Menyesha ifite uruhare runini mu gutuma abakiriya bamenyeshwa byinshi ku bijyanye n'amafaranga yabo, kandi bigafasha gushishikariza imyitwarire ikenewe kugira ngo inguzanyo ikoreshwe neza. Iha imbaraga abanyarwanda basanzwe kugira ngo bagere ku ntego zabo bwite, haba kugura inzu cyangwa kubona inguzanyo kugira ngo bakomeze amasomo yabo.

TransUnion ni sosiyete mpuzamahanga ikora amakuru hamwe n'ubushishozi butuma icyizere gishoboka mu bukungu bugezweho. Bakora ibi batanga ishusho yuzuye ya buri muntu kugira ngo ashobore guhagararirwa neza kandi mu mutekano mu masoko. Nk'igisubizo, ubucuruzi n'abaguzi bashobora guhanahana mu cyizere no kugera ku bintu bikomeye.

Aya makuru bayita GoodSM. TransUnion itanga ibisubizo bifasha kurema amahirwe y'ubukungu, uburambe bukomeye no guha imbaraga abantu babarirwa muri za miriyoni amagana mu bihugu birenga 30. TransUnion izwiho kuba umuyobozi ku isoko ry’inguzanyo nyafurika, ibyago n’uburiganya.

TransUnion itanga raporo z’abaguzi, amanota y’ibyago, serivisi zisesengura n’ubushobozi bwo gufata ibyemezo ku bucuruzi ku mugabane wa Afurika. TransUnion ni sosiyete imwe rukumbi mu nganda z'ikoranabuhanga muri Afrika zicunga imibare myinshi igoye irimo ubwishingizi, 'cellular', umuguzi, ubucuruzi n'amakuru y'imodoka. Mu byongeyeho, bacunga imibare ya mbere yo muri Afrika mu mitungo n'ibikorwa, impamyabumenyi hamwe n'itumanaho.


Kinuma Emile Umuyobozi Mukuru mushya wa TransUnion mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND