RFL
Kigali

Saidi Abed Makasi yashimiye Perezida wa Etincelles watumye abona akazi muri iyi kipe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/07/2020 11:59
0


Nyuma yo kugirwa umutoza wungirije mu ikipe ya Etincelles yo mu karere ka Rubavu, agasinya amasezerano y’imyaka ibiri, Saidi Abed Makasi, yashimiye Perezida w’iyi kipe wamugiriye icyizere cyo kungiriza umwongereza Calum Shaun Selby.



Saidi Abed wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, yatandukanye n’ikipe ya Espoir yo mu karere ka Rusizi yari amazemo igihe, nyuma y’umusaruro mubi wayigaragaragamo.

Mu magambo ye Saidi Abed yavuze ko kugira ngo abone akazi ko gutoza nk’umwungiriza muri Etincelles ari Perezida w’iyi kipe wabigizemo uruhare ndetse akaba anamushimira byimazeyo, akaba atangaza ko aje gufatanya n’abandi mu gushakira ibyishimo abafana b’iyi kipe.

Yagize ati” Ni ibyagaciro kuba nagiriwe icyizere cyo kuba umutoza wungirije muri Etincelles, nkaba mboneyeho umwanya wo gushimira Perezida w’iyi kipe cyane ku ruhare rwe kugira ngo nze muri iyi kipe, nkaba nje gufatanya n’abandi gushakira ibyishimo abakunzi b’ikipe nziza ya Etincelles”.

Kuri uyu wa mbere tariki 13 Nyakanga 2020, abicishije ku rukuta rwabo rwa Twitter, ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC bukaba bwahamije ko bwamaze guha akazi Saidi Abed Makasi, nk’umutoza wungirije mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere izarangira mu mpera za 2022.

Uko iminsi yisunika niko ikipe ya Etincelles ikomeza kwiyubaka, aho yahereye kugumana bamwe mu bakinnyi bayo beza barimo rutahizamu Itangishaka Ibrahim na Akayezu Jean Bosco bayifashije nubwo itasoreje ku mwanya mwiza.

Gusa ariko iyi kipe ishobora kutazagumana rutahizamu wayo Rashid Mutebi, wifuza kuyisohokamo kimwe n’abandi bakinnyi batifuza kuyigumamo bitewe n’ibibazo bagiranye muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Saidi Abedi Makasi yagizwe umutoza wungirije muri Etincelles

Saidi Abed yari amaze igihe muri Espoir FC y'i Rusizi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND