RFL
Kigali

Nel Ngabo yakoze indirimbo ivuga ku mukobwa urutisha umusore wamukunze ‘akajama k’amafuti’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/07/2020 8:10
0


Umuhanzi Nel Ngabo ubarizwa muri Label ya Kina Music yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Zoli” yitsa ku mukobwa wirengagiza umusore wamukunze akabimwereka ahubwo akamurutisha ‘akajama k’amafuti’.



Amashusho y’iyi ndirimbo “Zoli” yasohotse mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 13 Nyakanga 2020, aho afite iminota 03 n’amasegonda 17’. 

Bigaragara ko yafatiwe muri ‘restaurants’, kuko Nel Ngabo akina ubutumwa bw’ibyo yaririmbye ariho ari kandi yambaye imyenda nk’iy’abatetsi, ndetse n’uyu mukobwa yifashishije niho amusanga.

‘Zoli’ ni imwe mu ndirimbo Nel Ngabo yateguje abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange mbere y’uko amurika ku mugaragaro Album ye ya mbere.

Yishyize mu mwanya w’umusore wasaye mu nyanja y’urukundo aririmba ku mukobwa yakunze akabimwereka ariko we akajya amubwira ko amufata nk’umuvandimwe we.

Uyu mukobwa abwira uyu musore ko hari inshuti ze z’abakobwa beza yamuhuza nawe, kurusha uko bakundana nawe.

Nel Ngabo avuga ko wasanga uyu mukobwa amwirengagiza bitewe n’uko afite undi umusore agereranya n’akajama k’amafuti gahora kamuriza.

Avuga ko yakunze uyu mukobwa ndetse ko ari we ashaka. Akavuga ko umutima we yawumuhariye ku buryo yumva ntahandi yajya.

Hari aho uyu muhanzi aririmba ati “Ese ubu nzakubwire nte ko ari wowe nshaka. Kandi ubu wasanga hari akajama k’amafuti kirirwa kakuriza.”

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Ishimwe Karake Clement n’aho amashusho (Video) yatunganyijwe na Meddy Saleh.

'Zoli’ iri kuri Album ‘Ingabo’ uyu muhanzi aherutse kumurika mu gitaramo yakoreye mu rugo rwa Knowless na Clement, ku wa 04 Nyakanga 2020.

Ni Album yatuye Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda zirimo na Se.

Umuhanzi Nel Ngabo yasohoye amashusho y'indirimbo "Zoli" ivuga ku mukobwa wirengagiza umusore wamukunze akamurutisha 'akajama k'amafuti"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "ZOLI" YA NEL NGABO

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND