RFL
Kigali

Cyiza Jackson umaze kwandika indirimbo 18 yasohoye iyo yise 'Umugwaneza' y'ubutumwa bw'ihumure-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/07/2020 0:37
0


Umuhanzi Cyiza Jackson w'imyaka 22 y'amavuko umaze kwandika indirimbo 18 ariko akaba amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri gusa, yatangaje ko indirimbo ye nshya yise 'Umugwaneza' yayinyujijemo ubutumwa bubwira abantu ko Yesu ari Umugwaneza akaba yiteguye kuruhura buri umwe wese umutabaje.



Uyu musore w'umunyempano witwa @cyizajackson kuri Instagram, asengera muri Miracle Pool church_Ikarabiro. Abarizwa muri Label yitwa Moriox music iri kumufasha mu bikorwa bye by'umuziki nk'uko yabidutangarije ati "Ndi muri Management ya Moriox music niyo irimo kumfasha ubu mu bikorwa byanjye bijyanye no gukora indirimbo na Videos nabyo biri mu nzira". Yavuze ko indirimbo ze azinyuza kuri Youtube channel ye yitwa Cyiza Jackson.

Mu mwaka wa 2006 ni bwo Cyiza Jackson yatangiye umuziki, icyo gihe akaba yari akiri umwana muto cyane dore ko yari afite imyaka 8 y'amavuko. Abajijwe na INYARWANDA umubare w'indirimbo amaze kwandika kuva atangiye umuziki, yasubije iki kibazo muri aya magambo "Maze kwandika indirimbo 18 zirenga, gusa izo nakoze muri studio kugeza ubu ni ebyiri gusa".


Cyiza Jackson yavuze ko mu muziki akora arangamiye kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Ati "Intego yanjye mu muziki ni ugutambutsa ubutumwa bwiza". Yavuze ko umuhanzi yigiraho byinshi mu rugendo rwe rw'umuziki ari umunyamerika witwa Jason Nelson uri mu bahanzi bakomeye ku Isi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ku bijyanye n'abahanzi nyarwanda akunda, yagize ati "Abahanzi nkunda mu Rwanda urebye ni benshi, gusa nkunda cyane Aime Uwimana". Indirimbo ye nshya yise 'Umugwaneza' yavuze ko yayikoze mu kwa Gatandatu gutangira muri uyu mwaka wa 2020, ijya hanze taliki 20 z'ukwa Gatandatu 2020. 

Yavuze ko yayanditse ashishikariza abantu gusanga Yesu kugira ngo abaruhure. Ati "Ubutumwa natanzemo nashishikarizaga abantu gusanga Yesu ngo abature imitwaro ibaruhije yose. Mvugamo uburyo Yesu yagiye aruhura abantu mu buryo butandukanye ndangije mvuga uburyo ari umugwaneza yoroheje mu mutima ntawe aheza waje amusanga".


Cyiza Jackson yanyujije ubutumwa bw'ihumure mu ndirimbo ye 'Umugwaneza'

UMVA HANO INDIRIMBO 'UMUGWANEZA'YA CYIZA JACKSON






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND