RFL
Kigali

Aimable Kaba yasohoye indirimbo ikangurira Abakristu gushyira mu ngiro ibyo bigishwa-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/07/2020 13:29
0


Umuhanzi akaba n’umucuranzi wa Piano Aimable Kaba usanzwe anaririmba muri Chorale Christus Regnat yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Ubukristu” afite iminota 06 n’amasegonda 35’.



Aimable Kabagwira wahisemo izina ry’ubuhanzi rya Aimable Kaba ni umuhanzi ubimazemo igihe kuko yatangiye umuziki mu gihe yari mu mashuri yisumbuye aho yagiye aririmba mu makorali y’aho yigaga.

Arangije amashuri yisumbuye yakomereje muri Kaminuza ya SFB mu mwaka wa 2009 kugeza 2012 aho yize ibijyanye n’icungamutungo, ndetse agakomeza no kuririmba, kuririmbisha no gucurangira Chorale y’abanyeshuri yitwa Regina Pacis yahoze mu cyahoze ari SFB.

Arangije amashuri ye ya Kaminuza Aimable Kaba ntiyigeze areka na rimwe umurimo we wo kuririmba, aho yagiye yoherezwa hose mu kazi, yakomeje kuririmba dore ko asanzwe ari umukozi wa Banki ya Kigali aho abifatanya no kuririmba muri Chorale Christus Regant.

Urugendo rwa muzika aririmba wenyine yabitangiye mu mwaka wa 2019 aho yakoze indirimbo yitwa “Mubyeyi w’impuhwe” ari nayo ya mbere aririmba ku giti cye.

Ubu yasohoye amashusho y’indirimbo “Ubukristu” ifite ubutumwa bukangurira abakristu kongera gusubira ku isoko bakava mu magambo ahubwo ibyo bigishwa bakabishyira mu bikorwa.

Aimable Kaba yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ashaka kugaragaza ko “iyo tugiye mu nsengero cyangwa muri za Kiriziya bakatwigisha ijambo ry’Imana, baritwigisha mu magambo twebe tukaba dusabwa gusohoka tukarishyira mu bikorwa ko aribwo bukristu nyabwo.”

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Jimmy Pro n’aho amashusho afatwa na Papa Emile.

Aimable Kaba yasohoye amashusho y'indirimbo nshya ikangurira Abakristu gushyira mu ngiro ibyo bigishwa

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UBUKRISTU" Y'UMUHANZI AIMABLE KABA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND