RFL
Kigali

Wema Sepetu asuka amarira iyo yibutse ukuntu yakubitwaga bikabije na Diamond

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:11/07/2020 12:49
0


Ni kenshi cyane uzasanga mu rukundo rwa babiri hazamo ukutumvikana ari byo bituma kamere y’umwe igaragara vuba. Wema Sepetu yavuze ko asuka amarira iyo yibutse uburyo uwari umukunzi we, Diamond Platnumz yamukubitaga we akumva ni yo mahitamo yagize kandi urukundo rujya aho rushatse.



Umukinnyi w'amafirime uzwi cyane wo muri Tanzaniya akaba n'umwe mu byamamare ku mbuga nkoranyambaga, Wema Sepetu yatangaje ku mibanire ye ya kera n’umunyamuziki, Diamond Platnumz wari umunyarugomo mu mibanire ye mu rukundo ariko ibi byose Wema akabirengaho agakomeza kumukunda anakunda ibikorwa bye nubwo yaje gutsindwa akagahitamo gutanduka nawe.

Amafoto ya Wema Sepetu yatumye benshi bibaza ko yakoze ubukwe ...

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru nk’uko K24tv yabitangaje, umukobwa Wema Sepetu, yavuze uko yababaye ku  bikomere biturutse ku gukubitwa gukabije kwa Diamond ariko akamenyera akanishimira ugukubitwa kwe. Mu magambo ye make yagize ati “Icyo nibuka ni uburyo yankubitaga,nari mu bibazo ariko nakundaga gukubitwa nawe kuko nyuma yageragaho akantetesha tukishima”.

Pin on The Cordial news

Wema Sepetu wakundanye na Diamond Platnumz imyaka myinshi, ahamya ko mu nshuro yakubiswe hari aho yari ahamagawe kuri Telefone kandi ifitwe n’umukunzi we Diamond, ibi yibuka ko biri mu byarakaje umukunzi we akamukubita bikomeye bikanamenyekana mu itangazamakuru icyo gihe kuko isura ye yari yahindanye.

Wema Sepetu | African fashion, Fashion, Formal dresses

Uyu mukobwa wanabaye Miss wa Tanzania muri 2006, yunzemo ati “Umunsi umwe, Nasib (Diamond) yabonye ubutumwa arahangayika. Yankubise ishyi ku itama, hanyuma barumuna banjye barabimenya. Ndetse icyo gihe byanageze mu Binyamakuru. Ariko nababwiye ko nkunda gukubitwa nawe kuko nta kundi”.

Diamond Platnumz invites ex-lover, Wema Sepetu for his son's ...

Diamond na Wema Sepetu mu rugendo rw'urukundo bamaranye kuva muri 2012 kugeza muri 2014, byavugwaga ko bazabana nk’umugabo n’umugore ariko birangira batabanye kuko ahanini amakuru yavugaga ko Wema Sepetu afite ikibazo cy’inkondo y’umura ibyatuma atabyara, icyakora nyuma yaho uyu mukobwa yatangaje ko yabyivurije mu Buhinde. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND