RFL
Kigali

SOS Children’s Villages-Rwanda yita ku bana batagira kivurira yatanze ibiribwa bya Miliyoni 30 Frw

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/07/2020 18:37
0


Umuryango wita ku bana batagira kivurira, SOS Children’s Villages-Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Nyakanga 2020 watanze ibiribwa ku miryango 1,051 mu turere twa Gasabo, Gicumbi, Kayonza na Nyamagabe.



Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri SOS Children’s Villages Rwanda, Mutabazi Moise, yavuze ko ibiribwa byatanzwe birimo toni 26 za Kawunga, Toni zirenga 13 z’ibishyimbo, toni y’amavuta yo kurya n’ibikoresho by’isuku, byose hamwe byatwaye amafaranga y’u Rwanda hafi miriyoni 30.

Mutabazi asobanura ko iki gikorwa bagiteguye kugira ngo bashobore gufasha imiryango isanzwe iri mu mishinga SOS itera inkunga ariko ngo kubera icyorezo cya Koronavirusi byatumye hari ibikorwa by’abagenerwabikorwa bihagarara, ubu ngo barabisubukuye ku buryo umusaruro utaragera aho bifuza.

Yakomeje agira ati: “Ubu ni uburyo bwo kugira ngo tubafashe kubona indyo yuzuye mu rugo, banafashe imiryango yabo kuko SOS ni umuryango ushingira ku bana, imibereho myiza y’umwana ndetse n’umuryango ugatera imbere”.

Mukarurangwa Editha yishimiye ko yahawe ibyo kurya kandi agashimira SOS uburyo ihora ibatekerezaho kuko ngo si ubwa mbere ibafashije. Ku bwe, yamufashije kwaguka mu bitekerezo, imfasha no kwikura mu bwigunge bituma agira iterambere.

Ati: “Kubera ibihe bikomeye twanyuzemo kandi tukirimo, nk’ubu iterambere ryacu nk’uwari ufite igishoro gitoya yari yaragikozeho ariko iki badukoreye bitumye tugiye kubona iterambere kuko ibyo twakuraga mu byo twakoraga, ni ibi baduhaye. Bivuze ko mu kwezi tugiye kumara turya ibyo baduhaye, iterambere rigiye kwiyongera”.

Mutabazi Moise, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri SOS ashyikiriza ibiribwa abagenerwabikorwa (Foto Kayitare J.P)

Mukamusoni Dorothee, umwe mu bahawe ibiribwa bimara igihe kirekire, yagize ati “SOS yaduteje imbere muri byinshi ariko muri ibi bihe bya Korona twari twaradindiye, ubukene buradutera kubera Korona yadukomye mu nkora none twishimiye ko baduhaye ibyo kurya bidufasha kugira ngo tudakora ku gishoro dusanganywe”.

Rwamucyo Louis de Gonzague, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Jabana mu karere ka Gasabo kamwe mu turere SOS yatanzemo ibiribwa, ahamya ko imiryango yahawe ibiribwa yari ibayeho mu buzima buyigoye.

Ati “Iyi miryango 135 ifite abana 623 yagenewe ibyo kurya mu rwego rwo gukomeza kubaho muri iyi minsi, nyuma yo kuva muri gahunda ya guma mu rugo. Ibyo bari bagezeho mbere ya COVID_19 nibyo byabafashije muri iki gihe cyose ariko hamwe n’umufatanyabikorwa SOS bashoboye guhabwa ibibunganira mu mibereho yabo”.

Iki gikorwa kije cyunganira ibyo SOS isanzwe ikora, aho yashoboye gutanga inka 80 za kijyambere muri gahunda ya Girinka, itanga ihene 26, ingurube 16 itanga n’inkwavu 200.

Mu Murenge wa Jabana na Rutunga mu Karere ka Gasabo hafashijwe urubyiruko 400 rwigishwa amasomo y’ubumenyingiro ndetse n’amatsinda agera kuri 22 arimo urubyiruko n’abakuru, inubakira imiryango 100 itishoboye kugira ngo ishobore kubaho ifite imisarane myiza.


Ubwo SOS yatangaga ibiribwa abagenerwabikorwa bari bicaye ku buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID19


Mutabazi Moise yagaragaje ko hari ibindi bikorwa byakozwe birimo koroza amatungo maremare n’amagufi (Foto Kayitare J.P)


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana Rwamucyo Louis de Gonzague, yasabye abaturage gukomeza kwirinda icyorezo cya Koronavirusi (Foto Kayitare J.P)

Src: Imvaho Nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND