RFL
Kigali

Umuryango wa Bob Marley ugiye gusubiramo indirimbo ye nk’inkunga yo guhangana na Coronavirus

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/07/2020 16:33
0


Umuryango w’umunyabigwi mu muziki Bob Marley ugiye gusubiramo indirimbo ye “One Love” mu rwego rwo gufasha Ishami ry’Umurango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF kubona amafaranga yo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.



Iyi ndirimbo “One Love” iri mu za Bob Marley zakunzwe mu buryo bukomeye yasohotse bwa mbere mu 1977, aho uyu muhanzi yafatanyije n’itsinda The Wailers.  

Umukobwa we Cadella, umuhungu we Stephen ndetse n’umwuzukuru we Skip batangaje ko bagiye kugira uruhare mu guhangana na Covid-19 bashakisha amafaranga yo gushyigikira UNICEF mu bukangurambaga yise “One Love for Reimagine.”

Iyi ndirimbo "One Love" isubiwemo izasohorwa n’inzu itunganya umuziki yitwa Tuff Gong International, ku wa 17 Nyakanga 2020.   

Umukobwa wa Bob Marley witwa Cedella, yavuze ko imyaka 40 yirenze Se yanditse indirimbo yagize uruhare mu kwimakaza amahoro, ubumwe n’urukundo kandi ko ari byo bikwiye kuranga abantu mu gihe cyose bari mu makuba.

Avuga ko indirimbo ‘One Love’ ikenewe mu kwibutsa abantu ubu butumwa cyane cyane muri iki gihe Isi ihanganye n’umwanzi wayijegeje.

Yagize ati “N’ubwo twaba turi mu bihe bituma tutaba hamwe, ubutumwa bwa Data n’uyu munsi burakenewe. Dushobora gutsinda iki cyorezo binyuze mu gufatanya turangwa n’umutima w’urukundo.”

Iyi ndirimbo iri kuri Album yitwa ‘Exodus’ ya Bob Marley iriho n’izindi ndirimbo nyinshi zakunzwe nka ‘Jamming’, ‘Three Little Birds’ n’izindi.

Umuyobozi Mukuru wa UNICEF, Henrietta Fore yavuze ko bishimiye inkunga batewe n’abo mu muryango wa Bob Marley, kugira ngo babone amafaranga yo gufasha abana badafite kirengera muri iki gihe cya Coronavirus.

Yavuze ko gushyira hamwe n’umutima ufasha muri iki gihe ari imwe mu nkingi ikomeye mu guhangana n’iki cyorezo cyamaze kugera mu bihugu hafi ya byose byo ku Isi.

Uyu muyobozi avuga ko Covid-19 yongereye ubusumbane hagati y’abakire n’abakene, kandi ko Unicef ibara ko abana 6,000 bashobora gupfa umunsi ku munsi mu mezi atandatu ari imbere batitaweho.

Avuga ko 90% by’aba bana bari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, aho urwego rw’ubuvuzi rwakomwe mu nkokora n’iki cyorezo.

Henrietta avuga ko muri iki gihe cya Covid-19, bamwe mu bana babuze ibyo kurya, bagorwa no kubona ubuvuzi bw’ibanze ndetse amwe mu mashuri yarafunzwe.

Amafaranga azava muri iyi ndirimbo no mu bindi bikorwa Unicef izakoresha azagurwamo uturindantoki tw’abaganga, imyambaro yabo n’ibindi bikoresho by’ubwirinzi. Azagurwamo kandi amasabanue ndetse abana n’imiryango bakomokamo bafashwe.

Cadella, umukobwa wa Bob Marley yavuze ko iki ari igihe cy'uko abantu bashyira hamwe kugira ngo batsinze Covid-19

Abo mu muryango wa Bob Marley bagiye gufasha Unicef kubona amafaranga yo kwita ku bana badafite kivugira muri iki gihe cya Covid-19

Indirimbo 'One Love' ya Bob Marley igiye gusubirwamo n'abo mu muryango we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND