RFL
Kigali

Aruta abakobwa bose twahuye! Patient Bizimana yavuze uko yamenyanye na Gentille n’ibyo gutura muri Amerika-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/07/2020 12:51
0


Umuhanzi mu ndirimbo ziha ikuzo Imana, Patient Bizimana yatangaje ko umukunzi we Karamira Uwera Gentille bazakora ubukwe ku wa 13 Ukuboza 2020 yamurutiye abakobwa bose bamenyanye.



Mu gitondo cyo ku wa 23 Mata 2020 hacicikanye inkuru ziherekejwe amafoto zivuga ko “Patient Bizimana agiye kurushinga n'umukobwa uba muri Amerika basezeranye mu mategeko mu ibanga rikomeye.”

Patient Bizimana na Gentille bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko muri Kamena 2019 mu muhango wabereye mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Urukundo rw’aba bombi ntirwavuzwe mu itangazamakuru! Nyamara imyaka ibiri irashize bombi batangiye urugendo rwo gusengera urukundo rwabo no kurushinga nk’umugabo n’umugore.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Patient Bizimana uherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Ikimenyetso” yavuze ko ajya guhitamo uwo bazarushinga atagiye kure y’inshuti z’akadasohoka z’umuryango avukamo.

Yavuze ko umuryango we n’uwa Gentille uziranye ku buryo guhana inka n’abageni, ari igisobanuro cy’ipfundo ry'ubushuti burambye.

Patient avuga ko aziranye na Gentille kuva mu buto, ariko ko urukundo rwatangiye gushora imizi mu myaka ibiri ishize, ndetse ngo inshuro bavugana ku munsi ntiyazibara.

Uyu muhanzi yavuze ko Gentille yamurutiye abakobwa bose bavuzwe mu rukundo nawe barimo Gaby Kamanzi, Miss Kundwa Doriane, umukobwa w'Intumwa y'Imana Masasu Yoshuwa, Deborah Masasu (aherutse gukora ubukwe) n’abandi.

Bizimana ati “Namukundiye ibintu byinshi cyane. Ikintu cya mbere ni uko yankunze akemera kunkunda nkamusaba kunkunda akanyemerera. Ikindi kintu ni uko aruta abakobwa bose twahuye mu maso yanjye mu mutima wanjye.”

Akomeza ati “Yari afite byinshi byose nifuzaga. Ntabwo wavuga byose ngo ubirangize ariko harimo kuba azi ubwenge, harimo kuba azi kubana agira urugwiro.”

Yashimangiye ko urugwiro no gucisha make kwa Gentille ari kwo kwamukuruye akomeza inzira yo kumutereta kugeza ubwo Imana imweretse ko ari we mu mugore bazatandukanywa n’urupfu.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IKIMENYETSO' YA PATIENT BIZIMANA

Patient Bizimana yavuze ko nawe ajya yumva abavuga ko namara gukora ubukwe azajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umukunzi we, ariko ngo siko biri. Yavuze ko we n’umukunzi we bazashyira imbere isengesho kugira ngo Imana izabahitiremo aho gutura.

Muri muzika, Patient Bizimana aherutse gusohora amashusho y'indirimbo ‘Ikimenyetso’ ivuga kugira neza kw’Imana yakuye abantu mu mwijima ikabicaza mu mucyo wayo.

Amashusho akoze mu buryo bw’ikinankuru agaragaza urugendo rw’ubuzima bugoye umuntu ashobora kunyuramo ariko ku munota wa nyuma Imana ikamwibuka.

Patient avuga ko yagerageje kugaragaza urugendo rw’ubuzima hamwe n’Imana ndetse n’icyo umusaraba wakoze mu buzima bwa muntu, ari mu buryo bw’ubugingo ndetse no mu buryo bw’ibigaragarira hanze.

Patient Bizimana yavuze ko Gentille bagiye kurushinga yamurutiye abakobwa bose bahuye

Imyaka ibiri irashize Patient Bizimana ari mu rukundo na Karamira Uwera Gentille ubarizwa muri Amerika

Bizimana yavuze ko yubashye ubusabe bwa Se, kandi ko atagiye kure y'umuryango mu guhitamo umukunzi bazarushinga

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA PATIENT BIZIMANA WITEGURA KURUSHINGA NA GENTILLE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND