RFL
Kigali

Iserukiramuco rya Ubumuntu rigiye kubera kuri Internet rihuje Inganzo Ngari, Malaika n’abandi bo mu bihugu birenga 20

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/07/2020 9:52
0


Kubera icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora byinshi mu bikorwa bya muntu, iserukiramuco rya Ubumuntu rigiye kubera kuri Internet rihurije hamwe abahanzi, abanyabugeni n’abandi bo mu bihugu birenga 20 byo ku Isi.



Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu tariki 08 Nyakanga 2020, abategura Iserukiramuco rya Ubumuntu bifashishije ikoranabuhanga rya Zoom bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyavuze birambuye ku nshuro ya Gandatatu iri serukiramuco rigiye kuba.

Kuri iyi nshuro, iri serukiramuco rizitsa kandi risesengure impamvu ishobora gutuma umuntu agera aho ibitekerezo bye bimubera imbogamizi bikamubuza guhumeka, bikamubera nk’ibimuheza umwuka.

Rizabera kuri Internet guhera ku wa 17-19 Nyakanga 2020, aho ryahawe insanganyamatsiko igira iti “Rekera, Humeka, Baho’.

Hope Azeda Umuyobozi w’Iserukiramuco rya Ubumuntu, avuga ko iyi nsanganyamatsiko yatoranyijwe hagendewe ku kuba ubuzima bw'uyu munsi bigoye kubona amahirwe yo guhumeka.

Ati “Twisanga duhorana gahunda zidashira, dufite ibintu by'inshi by'ihutirwa tugomba gusoza, kwiruka ku nzozi no gushaka kugera ku ntsinzi bikarangira tubuze umwanya wo guhumeka no kubaho.”

Rizitabirwa n’amatorero atandukanye, abahanzi, abanyabugeni, abakina filime bo mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Buri munsi hateganyijwe umuyobozi uzatanga ikiganiro muri iri serukiramuco barimo Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda, Amb.Peter H. Vrooman n’abandi.

Abo mu Rwanda bazakina imikino muri iri serukiramuco barimo Itorero Inganzo Ngari bazakina umukino bise “Urw’inziza”; Itorero Intayobera rizakina umukino wiswe “Amahoro”, umukinnyi wa filime Malaika Uwamahoro ubarizwa muri Amerika uzavuga umuvugo “We Lost when forgot”.

Mu bandi baziyerekana muri iri serukiramuco barimo Itorero Mashirika, Lise Isaro, Elites, abanya-Uganda, abo mu Burundi, abo mu Misiri, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi.

Abategura iri serukiramuco bavuze ko ubuhanzi ku Isi yose bwiyerekanye nk’uburyo bwo guhererekanya amakuru, gutanga ibitekerezo, kuvuga ibibazo, no gusangira imyumvire ku mirongo migari y'ubuzima n'ubumuntu.

Bizera ko ubuhanzi ari nk'umuyoboro wo guhererekanya amakuru, gutanga ibitekerezo, guhanga udushya no kurema umwihariko n’umuyoboro ukomeye mu guhindura imibereho.

Bavuze kandi ko iserukiramuco rya Ubumuntu rigamije guhuza abantu batandukanye bavuye ahantu hatandukanye, babayeho mu mibereho itandukanye bagahura bakaganira mu rurimi rumwe rwitwa 'Ubuhanzi'.

Nk'uko Desmond yigeze kubivuga "Ubumuntu bwanjye bushingiye ku bwawe, twese turi abantu twihuje".

Aya magambo ye yabaye inkingi ikomeye mu kurema inkingi z’iserukiramuco "Ndiho kuko uriho, uriho kuko ndiho, twese hamwe turi abantu".

Iri serukiramuco ryatangiye mu 2015 riba ngaruka mwaka rikurikira iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ribera hanze kuri 'amphitheate'r ku rwibutso rwa Kigali.

Iserukiramuco riba rigizwe na byinshi harimo imbyino, ibiganiro no gusura urwibutso.

Iri serukiramuco kwinjira aho ryaberaga nta kiguzi kuri muntu uwari wese, amikoro n’ubushobozi babikura mu bufasha n'inkunga babona.

Kuri iyi nshuro ya Gatandatu hazarebwa hamwe ibi bibazo bikurikira: -Kubera iki ibitekerezo byacu biduherana bikadukomerera guhumeka?

-Kuki kameremuntu ihorana inyota yo guhanga udushya nta no gutekereza kungaruka zibiherekeza birimo n'umwuka duhumeka?

-Umuntu ubu ntiyaba ari umwanzi wiyanga ubwe akaba ari nawe uzirangiriza iby’ingenzi akemera mu buzima bwe?

Itorero Intayoberana rizakina umukino bise "Amahoro" mu iserukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya Gatandatu

Umukinnyi wa filime akaba n'umunyamivugo Malaika Uwamahoro azavuga umuvugo yise "We Lost when we forgot"

Itorero Inganzo Ngari rizakina umukino "Urw'inzira" mu iserukiramuco rya 'Ubumuntu'

Iserukiramuco rya Ubumuntu rigiye kubera kuri Internet kubera icyorezo cya Covid-19

Kuri iyi nshuro rihurije hamwe abo mu bihugu birenga 20 bazakoresha internet berekana ibyo bateguye

HUMEKA! INTERO IZIRIKIZWA MU ISERUKIRAMUCO RYA 'UBUMUNTU' RIGIYE KUBA KU NSHURO YA 6

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND