RFL
Kigali

Ibivugwa nk'inkomoko y’ubukire bwa Zari wahwituye ‘Slay Queens’

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:9/07/2020 8:18
1


Inzira n'inzozi za buri kiremwamuntu byose biba ari ibimuganisha ku kubaho neza, gutunga ugatunganirwa, waba umunyabuntu ugasangira n'abandi. Cyakora izo nzonzi ntizihira bose!



Hari ikindi gice cy'abantu babonwa mu mboni z'abanyamugisha, icyo bakozeho kikaba zahabu atari nk'imwe z'umutindi nyakujya mu bitabo by'ikinyarwanda byo mu myaka yo hambere. 

Umwe mu bagore bahiriwe n'ubutunzi ni umugandekazi Zari Hassan.

Bivugwa ko afite imyaka 40 y'amavuko cyakora hari n'abandi bamuzi bemeza ko ishobora kuba irenga ikaba yabarirwa hagati ya 44 na 49.

Uko Imyaka y'uyu mugore uherutse gutandukana na Diamond Platnumz itazwi niko n'umutungo w'amafaranga abitse ku kuri banki itazwi.

Nko mu 2018 Zari Hassan yari abitse agera kuri miliyoni 15 z’amadorali y’Amerika mu gihugu cye cya mavuko cya Uganda, kandi ubusanzwe ngo niho abika macye. 

Ikinyamakuru cyo muri Africa y'Epfo cyitwa TimeLives cyigeze gucukumbura kimenya ko ishuri Zari abereye umunyamigabane mukuru muri Africa y'Epfo ryitwa Brooklny College yahoze afatanyije n'uwahoze ari umugabo we nyakwigendera Ivan Semwanga rimwinjiriza atari munsi ya miliyoni imwe y’amadolari y'Amerika ku mwaka.

Ubuzima yakuriyemo bwa mugize iwo ariwe. Zari yakuze arerwa na nyina nawe utari wishoboye.

Amahirwe yaje kumusekera arangije umwaka wa karindwi w'amashuri abanza, abanyempuhwe bamujyana gukomereza ayisumbuye mu Bwongereza aza no kuhakura impanyabumenyi mu bijyanye no kwita ku mubiri n'imiterere y'abantu ukabagira neza.

Yagarutse mu gihugu cye cy'amavuko ashinga amazu afasha abantu kubatunganyiriza imisatsi n’ibindi byongera ubwiza ku mubiri-Iyi n’iyo yabaye inkomoko y’ubukire bwa Zari Hassan.

Hari ikindi gice gihabanye nibyo, kandi nacyo cyagira ukuri kwacyo uretse ko iyo bigarutsweho buri gihe Zari abyamaganira kure.

Ubwo Zari Hassan yari agarutse i Kampala avuye mu Mujyi wa Londre, yari umukobwa muto w'ikimero gikurura benshi, bikavugwa yaryamanye n'abategetsi benshi bo mu gihugu cya Uganda kandi ayo bamwishyuraga ntiyari macye. 

Yaje guhura na nyakwigendera Semwanga nawe wari umusore w'umugande wakuriye ku mihanda yaza Capetown na Johannesbrug nyuma ubuzima buza kumwibuka arayagwiza.

Batangiye bakorana iby'ubushabitsi nyuma babana nk'umugabo n'umugore kugeza ubwo batandukanaga mu mpera za 2013.

Mu 2018 byatangajwe ko Zari The Boss Lady yari atunze amadorali miliyoni 15

Hari Kandi n'abakomeza bagahuza ubukire no kwamamara kwa Zari Hassan n’iyaduka ry'imbungankoranyambaga bakavuga ko ryari isoko ryiza k'umugore w'ikimero kuko rya muhuje n'abaherwe biganjemo abo mu bihugu by'abarabu akajya aryamana na benshi ku nyungu z’ifaranga. 

Ibi Zari yabigarutseho aganira n'ikinyamakuru cyo muri Uganda cyitwa Howwebiz ati “Sindi indaya, nkorera amafaranga yanjye mu buryo bwanjye. Ntimukajye mubeshywa"

Yanahishuye ko mu 2000 ubwo yageraga muri Africa y'Epfo yasanze Semwanga atari umusore ufite amafaranga ahagije.

Ati" Uretse ko atari byiza kuvuga k'umuntu wigendeye gusa Ivan ninge wamwinjije mu nzira n'uburyo bwose bwo guhiga amafaranga Imana iradufasha turayabona.”

Yahwituye abakobwa bicururiza ku mbunga nkoranyambagabazwi nka 'Slay Queens' ababwira ko nta cyiza cy'uburaya abasaba gutekereza ku dushinga duto duto duciritse twinjiza amafaranga aho kumara umwanya wabo mu kwifotoza no gusangiza Isi amafoto yabo.

Zari yavuze ko ari we wafashije Ivan Ssemwanga kwinjira mu bucuruzi

Uyu mugore w'umushabitsi yahanuye 'Slay Queens' avuga ko nta nyungu y'uburaya





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukadusabe Ernestine3 years ago
    ukorainkuru neza ariko ujye ugerageza gushyiramo n'amafoto ukatwereka ifoto ya Zari ndetse niya Ivan nubwo yitahiye inkuru ikaryoha





Inyarwanda BACKGROUND