RFL
Kigali

Alice Kayitesi wari Meya yagizwe Guverineri w'Amajyepfo, Gatabazi asubizwa ku mirimo ye ya Guverineri w'Amajyaruguru

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/07/2020 20:04
0


Ku mugoroba w'uyu wa Kabiri tariki 07/07/2020 hatangajwe ko Madamu Alice Kayitesi wari usanzwe ari Meya w'Akarere ka Kamonyi yagizwe Guverineri w'Intara y'Amajyepfo naho Bwana Jean Marie Vianney Gatabazi asubizwa ku mirimo ye ya Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru nyuma y'iminsi 42 yari amaze yarahagaritswe kuri uyu mwanya na Perezida Paul Kagame.



Iri tangazo ryateweho umukono na Minisitiri w'Intebe riragira riti "Ashingiye ku biteganywa n'Itegeko No 14/2013 ryo kuwa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n'imikorere by'Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9; Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasubije Bwana Jean Marie Vianney Gatabazi ku mirimo ya Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru. Yagize kandi Madamu Alice Kayitesi Guverineri w'Intara y'Amajyepfo. Bikorewe i Kigali kuwa 7 Nyakanga 2020".


Madamu Alice Kayitesi ni we Guverineri w'Intara y'Amajyepfo

Tariki 25 Gicurasi 2020 ni bwo Gatabazi JMV na Gasana Emmanuel wari Guverineri w'Amajyepfo babaye bahagaritswe ku myanya ya Guverineri. Ni mu itangazo ryagiraga riti "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabaye ahagaritse ku mirimo Bwana Gasana Emmanuel wari Guverineri w'Intara y'Amajyepfo na Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho".

Nyuma y'iminota micye ahagaritswe kuri uyu mwanya, Gatabazi yasabye imbabazi Umukuru w'Igihugu na FPR Inkotanyi. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku mugoroba wo kuwa 25 Gicurasi 2020, yagize ati "Ndasaba imbabazi aho naba naragutengushye wowe, Nyakubahwa Paul Kagame, RPF-Inkotanyi n’abaturage b’u Rwanda ntabashije gusohoza ibyo bari banyitezeho, kandi niteguye gutangira igika cy’ubuzima bushya nkomeza gukorera Igihugu mu bushobozi bwanjye bwose, kandi nzagumya kubumvira Nyakubahwa Perezida n’Umuryango FPR-Inkotanyi".


Gatabazi JMV yasubijwe ku mwanya wa Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru

Kuri ubu rero amakuru mashya yatangajwe ku mugoroba w'uyu wa Kabiri n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe ni uko Gatabazi JMV yasubijwe ku mwanya wa Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, ibisobanuye ko yahawe imbabazi aherutse gusaba Umukuru w'Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame. Ni mu gihe mugenzi we Gasana Emmanuel bahagarikiwe umunsi umwe we yamaze gusimbuzwa ku mwanya yari ariho wa Guverineri w'Intara y'Amajyepfo aho magingo aya uyu mwanya wahawe Madamu Alice Kayitesi wari usanzwe ari Mayor w'Akarere ka Kamonyi. 


Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa Kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND