RFL
Kigali

Kenya: Ifungurwa ry'amashuri ryimuriwe muri Mutarama umwaka wa 2021

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:7/07/2020 18:37
0


Kuri uyu wa kabiri, Kenya yatangaje ko uyu mwaka w’amashuri wa 2020 wabaye impfabusa kubera icyorezo cya coronavirus, abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye bazasubira mu ishuri muri Mutarama umwaka utaha wa 2021.



Umwaka w'amashuri mu gihugu cya Afurika y'Iburasirazuba utangira kuva muri Mutarama kugeza mu Gushyingo, Ariko Minisitiri w’uburezi, George Magoha, mu ijambo rye yavuze ko biteganijwe ko coronavirus ishobora ugabanuka mu Kuboza akaba ari nayo mpamvu yavuze ko amashuri azatangira muri Mutarama umwaka utaha.

Ati: "Kubera iyo mpamvu, nta bizamini by'amashuri abanza n'ayisumbuye bizakorwa " umwaka w'ingengabihe y'amashuri wa 2020 uzafatwa nk'uwabaye imfabusa kubera COVID-19 ".

Ku ya 15 Werurwe, nibwo Kenya yafunze amashuri  ubwo yari ifite abantu 3 banduye , mu ngamba zafashwe muri uko kwezi zirimo isaha yo gutaha nijoro yo kurwanya ikwirakwizwa rya virusi.

Kuri uyu wa mbere, Perezida Uhuru Kenyatta yatangaje ko igihugu kigiye konger gufungura aho indege mpuzamahanga zizasubukurwa ku ya 1 Kanama ndetse no gukuraho inzitizi z’ingendo z’imbere mu gihugu zari zimaze amezi ane zidakora.

Icyakora, abantu barimo kwiyongera, aho havuzwe ko abantu barenga 8000 banduye ndetse hagapfa abagera ku 164, Magoha yagize ati: "Kubera guhangana n’iki cyorezo, ibigo byose by’uburezi by’ibanze zizafungura muri Mutarama 2021"."Ibi bishingiye ku gitekerezo cy'uko umurongo wo kwandura uzaba woroshye bitarenze mu Kuboza 2020."Ibyemezo "bizareba abana bose.

Ku ikubitiro Kenya yari yarateguye gufungura amashuri muri Nzeri ku bari mu myaka yabo ya nyuma y'amashuri abanza n'ayisumbuye kugira ngo babemere gukora ibizamini, icyakora umubare w'ubwiyongere bukabije watumye iyi gahunda ihagarikwa.

Src: AFP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND